DRC: Umwuzure Wabujije Benshi Gusohoka Mu Modoka

Ibice bituriye uruzi rwa Ndjili byuzuye amazi

Imvura yaguye mu Murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatumye uruzi rwa Ndjili rwuzura, amazi arasembera ku buryo yabujije abo ku ruhande rumwe kwambuka bajya ku rundi.

Abo yasanze hakurya mu modoka zabo byabaye ngombwa ko baziraramo.

Yatangiye kugwa mu ijoro ryo ku wa Gatanu irakomeza kugeza kuri uyu wa Gatandatu Tariki 05, Mata, umunsi amazi yatangiye kurenga inkombe za ruriya ruzi agafunga umuhanda ugendwa cyane bita Boulévard Lumumba.

Ni umuhanda bitiriye Patrice Lumumba(1925 – 1961) wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo ikibona ubwigenge.

- Kwmamaza -

Amazi y’uriya mwuzure kandi yatumye abashakaga kujya gutega indege badashobora kujya yo kuko umuhanda ugana ku kibuga mpuzamahanga cya Ndjili wabaye amazi gusa gusa.

Ikindi ni uko hari impungenge ko amazi nakomeza kwiyongera bizateza akaga ku bantu baheze ku kiraro cyo ku ruzi rwa Ndjili bananiwe kujya imbere cyangwa ngo basubire inyuma kubera amazi menshi ari kuri buri ruhande.

Umwe muri abo baturage utwaye imodoka avuga ko we nabo bari kumwe bari baturutse ahitwa Masina bagannye i Lingwala bazagarikwa no gusanga abantu badatambuka.

Yabwiye Radio Okapi ati: “ Twabanje kugira ngo ni umubyigano w’ibinyabiziga usanzwe ariko tuza kumenya ko ari imvura yabaye ikibazo gikomeye iteza umwuzure ukomeye ku kiraro cya Ndjili. Nakubwira ko ibyateye uyu muvundo ari bibiri: uruvunganzoka rw’abantu n’umwuzure”.

Kugeza kandi haravugwa abantu bahitanywe n’uyu mwuzure, ariko inzego z’aho byabereye ntiziragira umubare wabo zitangaza.

Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa Daniel Bumba avuga ko basabye abaturage kuva mu bice bishobora kugarizwa n’umwuzure, inkangu n’ibindi biza.

Leta ivuga ko ikigamijwe ari ukwirinda ko abantu batuye mu manegeka bazahitanwa n’ibiza mu gihe kiri imbere.

Ubuyobozi bwa Kinshasa buvuga ko hari Komini 14 muri 24 zigize uyu mujyi zidafite amazi meza kubera ko imiyoboro yayo yangijwe n’umwuzure.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version