Abayobozi b’Ishyaka ryitwa APCN (Alliance pour un Congo nouveau), basabye urubyiruko rwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kujya mu gisirikare ku bwinshi kugira ngo bafashe ingabo z’igihugu cyabo kwivuna M23 imaze iminsi yarazibuje kugira ayo zicira n’ayo zimira.
Perezida w’iri shyaka witwa Junior Mambembe avuga ko urubyiruko ari rwo maboko ya DRC bityo ngo ntirwagombye kurera amaboko ngo barufate igihugu.
Avuga ko abasore n’inkumi ba kiriya gihugu bagomba guhaguruka bakajya mu gisirikare kugira ngo bahangane n’abanzi bacyo baturutse imbere mu gihugu ndetse n’abaturutse ‘hanze yacyo.’
Mambembe yasabye urubyiruko n’abagore kuzitabira kwiyamamaza mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo bazabe ari bo bakiyobora mu gihe kiri imbere kubera ko ngo abenshi mu banyapolitiki b’i Kinshasa bakuze.
Ishyaka APCN (Alliance pour un Congo nouveau) risanzwe rikorera ahitwa Grand Katanga ariko riherutse no gutangiza ibikorwa byaryo i Kinshasa nk’uko Radio Okapi ibyemeza.
Hagati aho, isi muri rusange yahagurutse ngo irebe ko ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahosha.
Angola niyo iri kubihihibikanamo cyane kubera ko kuri uyu wa Mbere Minisitiri wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga Bwana Téte António yahuye na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ndetse n’uw’u Rwanda Paul Kagame (hari mu bihe bitandukanye) abagezaho ubutumwa yahawe na mugenzi wabo João Lourenço.
João Lourenço niwe muhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.
Kinshasa ishinja Kigali kuba inyuma y’abarwanyi ba M23 ariko yo ikabihakana, ikavuga ko ikibazo kiri muri kiriya gihugu kigomba gucyemurwa na banyiracyo, bakirinda kubizanama abaturanyi babo harimo n’u Rwanda.