Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu gikize ku mutungo kamere ariko gikennye mu mufuka no ku mutima. Ubushakashatsi bwakozwe na UN bwiswe UN Human Development Index buvuga ko iki gihugu ari icya 180 mu bihugu 193 byagenzuwemo uko ababituye babayeho neza.
Transparency International nayo ivuga ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari igihugu cya 30 ku isi kirimo ruswa nyinshi mu bihugu 180 yakoreyemo ubushakashatsi ku miterere ya ruswa.
Uretse ruswa yanegekaje inzego z’iki gihugu, hari ibindi bigisonga birimo n’uburyo na duke cyari gifite dusesagurwa.
Ubwo aheruka mu nama yigaga ku iterambere ry’isi yitwa World Economic Forum yabereye i Devos mu Busuwisi, Perezida Félix Tshisekedi yari ari kumwe n’abantu batanu nawe wa gatandatu.
Muri iyo nama, yatangarije abari aho ko hari pariki mu gihugu cye iherutse kwagurwa, aboneraho no kubyishimira nk’ikintu gikomeye Guverinoma ye yagezeho.
Mu minsi mike we n’itsinda rye bamaze yo, babaga muri Hoteli ihenze cyane yitwa Hotel Quellenhof iri ahitwa Bad Ragaz SG.
Ikinyamakuru “Weltwoche” kivuga ko mu minsi itandatu bari bakodesheje iyo hoteli, bishyuye amafaranga yo mu Busuwisi angana na CHF 400,000 ni ukuvuga Frw 621,151,001.
Iyo Hoteli ivuga ko Tshisekedi n’abo bari bari kumwe bari bayikodesheje kuva tariki 18 kugeza tariki 24, Mutarama, 2025.
Abanditsi bo mu itangazamakuru ryo mu Busuwisi bibaza impamvu z’uko gusesagura kw’abantu bayobora igihugu gitunzwe ahanini n’inkunga.
Umuryango mpuzamahanga utera DRC inkunga ya Miliyari $ 3 buri mwaka, Ubusuwisi bwonyine bukayiha Miliyoni CHF 40.
Ubu Busuwisi buherutse kwemeza ko buzaha DRC izindi miliyoni eshatu zo kwita ku bavanywe mu byabo n’intambara iri kubica mu Burasirazuba bwa DRC.
Leta y’Ubusuwisi ivuga ko ikora uko ishoboye igakurikirana ko amafaranga iha DRC akoreshwa icyo yagenewe.
Amafaranga itanga ahabwa indi miryango ishobora kuyakoresha neza mu byo yagenewe birebana cyane cyane n’ubuzima, kurengera abasivili no kwita ku bavanywe mu byabo n’intambara cyangwa ibindi bizazane.