DRC: Uwigeze Kuba Minisitiri Yishwe

Umugabo wigeze kuyobora Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Chérubin Okende Senga yishwe arashwe.

Urupfu rwe rwemejwe kandi rwamaganwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya.

Ubutumwa yacishije kuri Twitter yanditse ati: “ Guverinoma yamenye kandi ibabazwa cyane n’urupfu rwa nyakwigendera Chérubin Okende Senga. Turamagana ibyabaye kandi tugasaba inzego zose bireba guhaguruka hagashakishwa abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwe.”

Yafashe mu mugongo abo mu muryango wa nyakwigendera, avuga ko igihugu kibari inyuma.

N’ubwo Guverinoma ivuga ko ari uko ibibona, hari abavuga ko yaba yagize uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo wari usanzwe uba mu ishyaka rya Moïse Katumbi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 12, Nyakanga, 2023 mu masaha y’umugoroba nibwo ngo uriya mugabo yashimuswe.

Bivugwa ko yashimutiwe hafi y’Ibiro by’Urukiko rurinda itegeko nshinga.

Nta gihe kinini cyari gihise ahamagawe ngo aze agire ibyo asobanura ku mutungo we kuko ngo wiyongereye cyane mu gihe yari amaze ari Minisitiri.

Bwarakeye umurambo we uboneka yarashwe amasasu menshi.

Hari abavuga ko kuba yishwe hasigaye amezi atanu ngo amatora y’Umukuru w’igihugu abe muri DRC ari uburyo bwo gukura umutima abo mu ishyaka rye riyobowe na Moïse Katumbi.

Katumbi yabwiye RFI ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uriya mugabo wari usanzwe ari n’Umuvugizi w’ishyaka rye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version