Polisi Yungutse Abofisiye 501

Ku ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana habereye umuhango wo kwakira abapolisi b’abofisiye bato 501. Bagize icyiciro cya 12 cy’abapolisi bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police ( AIP) bahawe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana.

Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda ndetse n’ibyabo.

Ifasha abaturage kandi kumenya uko bakwirinda ibyaha cyangwa ibindi byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abahawe ipeti ryabo uyu munsi bigishijwe ubuyobozi n’imicungire y’abantu nk’uko umuyobozi w’ishuri rya Gishari Commissioner of Police Niyonshuti Robert yabivuze.

Bahuguwe kandi mu bumenyi mu bikorwa bya Polisi no mu bikorwa bya gisirikare.

Bigishijwe kandi ibyo gukoresha imbaraga cyangwa imbunda mu gihe bari gutabara abaturage, biga amategeko n’uburyo bwo gucunga umutekano mu muhanda ndetse n’ubumenyi mu ikoranabuhanga.

CP Niyonshuti yavuze ko abanyeshuri bahawe ririya peti bahawe ariya masomo mu gihe cy’amezi 12 bamwe babuhererwa no mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Gasana yashimiye abanyeshuri ku muhati bashyizeho kugira ngo bige neza kandi babihererwe ririya peti.

Yashimye n’ababyeyi ndetse n’inshuti zabo zababaye hafi kugira ngo bige neza.

Yabwiye abapolisi ko bafite akazi kanini kabategereje karimo gufasha abantu kubaho bahanganye n’ibintu bibugarije birimo imihindagurikire y’ikirere, ubukungu butifashe neza, intambara n’ibindi.

Minisitiri Gasana yashimye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku buyobozi bwabwo mu gufasha abapolisi kugera ku nshingano zayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version