Ruhango: Abanyeshuri Baguye Muri Nyabarongo Barapfa

Niyomukiza Eric na Niyomugabo Claude bigaga mu  Mashuri abanza yo ku Murenge wa Kinihira barohamye mu Mugezi wa  Nyabarongo barapfa. bahasiga ubuzima.

Eric yari afite  imyaka 11 y’amavuko n’aho Niyomugabo akagira imyaka icyenda y’amavuko.

Bose iwabo hari mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

UMUSEKE wanditse ko amakuru ukesha abaturage b’aho abo bana babaga avuga ko bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo nyuma  bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.

- Kwmamaza -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc avuga ko  urupfu rw’abo bana rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, saa kumi n’igice.

Avuga ko barangije amasomo bajya kwahirira ubwatsi amatungo y’ababyeyi babo bageze ku mugezi bashaka kwidumbaguza.

Ubwo bashokaga amazi yahise abatwara kubera ko batari bazi tekiniki zo koga mu mazi atemba.

Gitif Uwamwiza ati: “Ababarohoye basanze barangije kwitaba Imana, ubu imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro.”

Yihanganishije ababyeyi b’aba bana.

Imirambo y’abo bana iri mu buruhukiro mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version