DRC Yaguze Drones Mu Bushinwa Zo Kwivuna M23

Mu rwego rwo guhangana na M23 ikomeje kububera ibamba, ubutegetsi bwa DRC buravugwaho kugura mu Bushinwa indege z’intambara zidapfa kubonwa na radars bita drones zo mu bwoko bwa CASC Rainbow CH-4.

Africa Intelligence yanditse ko atari izi ndege gusa ubuyobozi bw’i Kinshasa bwashatse mu rwego rwo guhangana na M23 ahubwo hari n’abarwanyi bo muri Roumania bikorera ku giti cyabo ariko bakorana n’ingabo z’Abafaransa.

Aba basirikare b’Abafaransa bakorera mu mutwe wa ba kabuhariwe witwa Légion Etrangère.

Mu minsi ishize hari izindi ntwaro Turikiya yahaye izindi ntwaro ingabo za DRC.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri gukora uko ishoboye ngo yisuganye k’uburyo nibona ko ibiganiro by’amahoro byanze buheri heri, izarwana umuhenerezo na M23 bigaca iyo byagaciye.

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi ari gukorana na mugenzi we uyobora Angola ndetse n’uyobora Afurika y’Epfo ngo bazamufashe kumvisha SADC ko yamufasha mu kibazo ariko kubera ko ngo asanga atakwizera ko  EAC izamuha ‘ibisubizo yifuza.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version