Ese Itorero Ryo Ku Mudugudu Ryabaye Baringa?

Ubwo yatangizaga itorero ry’abayobozi b’utugari two mu Ntara y’i Burasirazuba riri kubera i Nkumba mu Karere ka Burera, Dr. Jean Damascène Bizimana uyobora MINUBUMWE yakebuye abayobozi muri rusange ko bagomba gushyira imbaraga mu itorero ryo ku mudugudu ntiribe iryo ku izina gusa.

Minisitiri Bizimana yavuze ati: “ Itorero ryo ku Mudugudu ryashyizweho rirahari. Buri wese arabizi, ariko se ryari ryashobora gukora rikagera ku ntego yaryo neza? Cyangwe se rirahari ku izina gusa?”

Dr. Bizimana avuga ko byaba bibabaje itorero ryo ku Mudugudu ribaye rihari bya baringa, rikaba rikora ariko ntirigere ku ntego yaryo neza.

Yibukije abo bayobozi ko itorero ari ahantu abantu bigira igikwiye gukorwa, bakacyemeranyaho kandi bagafata icyerekezo.

- Advertisement -

Kuri we, ibibazo bigaragara mu midugudu bishobora gukumirwa cyangwa bigakemurwa binyuze mu gukurikiza indangagaciro na kirazira ziranga Abanyarwanda.

Avuga ko iterero ryo ku Mudugudu riramutse rikora neza, ryakumira ko ibibazo byo miryango byakura bikaremerera igihugu.

Ibyo bibazo birimo abana batwara inda zitateguwe, abashakanye bahora mu makimbiramne, abana bata amashuri n’ibindi.

Abayobozi b’Utugari basabwe gushyira imbaraga mu itorero ry’Umudugudu

Bizimana avuga bumwe mu buryo bwo gukumira ko ibyo bibazo bikura, ari ukuganiriza urubyiruko uko ibibazo biteye, rukabibwirwa hibandwa ku mimerere y’uko ibintu biteye mu muryango mugari nyarwanda.

Kubica hejuru ngo nta muti byatanga!

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu avuga ko ibyaha biramutse bikumiriwe muri ubwo buryo, byatuma umubare w’ibyaha bikorwa bikajya kuregerwa mu bugenzacyaha bigabanuka.

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bari muri iri mu itorero riri kubera i Nkumba yabwiye Taarifa ko nawe yemera ko itorero ryo ku Mudugudu ridakora neza.

Ati: “ Ibyo Minisitiri Dr. Bizimana avuga ni ko bimeze,  abayobozi twaraduhotse kandi nk’uko wabyumvise, yatubwiye ko turamutse dukoranye bya hafi twashobora gusubiza ibintu mu buryo, abagize Umudugudu bakumva kandi bakitabira itorero ryawo.”

Uyu muyobozi w’urwego rw’ibanze avuga ko yizeye ko bazongera bagasobanukirwa kandi bagahabwa ubumenyi bwisumbuye buzabafasha kongera kubaka no gukomeza itorero ryo ku Mudugudu.

Itorero ryatangijwe kuri uyu wa Mbere taliki 20, Gashyantare, 2023 ni ryo bise  ‘Rushingwangerero’.

Mu ijambo rye ryamaze isaha irenga, Dr. Jean Damascène Bizimana yagarutse no ku mateka yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bikaza gutuma muri iki gihe  muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo haba abantu bavuga Ikinyarwanda.

Yabijyanishaga no gusobanura uko FDLR yaje kugera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ati: “ FDLR irimo abasirikari n’abanyepolitiki bo muri Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, abavuye mu Rwanda ari bato cyangwa bavukiye muri Congo bigishijwe urwango, ndetse n’abanyamahanga babaha inkunga y’amafaranga n’ibikoresho ariko kandi bakanabavugira.”

Avuga ko Abatutsi bo muri Congo n’Abanyamulenge bibasirwa na FDLR n’’ndi mitwe yimakaza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ngo ingengabitekerezo yari mu Rwanda bayijyanye muri Congo bararayikwiza kandi yamaze gufata imizi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version