Amakuru aravuga ko Ambasaderi wa Algeria muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Mohamed Yazid Bouzid yaraye ahamagajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ngo asobanure iby’uko umugaba w’ingabo z’igihugu cye aherutse guhura n’uw’ingabo z’u Rwanda.
Ni uruzinduko uyu mugabo aherutse kugurira mu Rwanda mu cyumweru gishize, akaba yarahuye n’abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algerie, Gen Saïd Chanegriha, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.
Ni uruzinduko Gen Chanegriha agiriye mu Rwanda rukurikira urw’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwagiriye muri iki gihugu giherereye mu Majyaruguru ya Afurika muri Nzeri 2022.
Umubano hagati ya Algeria na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni uwo gukomeza gukurikiranira hafi.
Ifoto: Amb wa Algeria aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DRC