Ubufatanye Bw’u Rwanda Na Pologne Mu Byogajuru

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije mu kigo cyayo gishinzwe ibyogajuru, Rwanda Space Agency, yasinyanye n’iya Pologne amasezerano y’ubufatanye muri uru rwego.

Ni amasezerano yitezweho kuzamura ihanahana ry’ubumenyi mu by’isanzure, hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibyogajuru n’isanzure Col Francis Ngabo avuga ko gukorana k’u Rwanda na Pologne muri uru rwego bizagirira u Rwanda akamaro kuko bizarufasha kwagura imikorere n’ubushakashatsi mu nzego zarwo z’iterambere.

Ni ikigo nyarwanda gishinzwe ibyogajuru n’isanzure

Muri iyo mikoranire kandi Pologne izafasha u Rwanda guteza imbere uru rwego rugikura.

- Advertisement -

Prof Grzegorz Wrochna uyobora Ikigo gishinzwe ibyogajuru muri Pologne kitwa POLSA avuga ko ibikubiye mu masezerano bagiranye n’u Rwanda bizafasha mu gutuma gahunda z’ubushakashatsi mu by’isanzure zitera imbere haba ku Rwanda no kuri Pologne.

Aya masezerano aje asanga andi aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Pologne ubwo Perezida w’iki gihugu Duda yasuraga mugenzi we Paul Kagame mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Icyo gihe yasize avuze ko igihugu cye kitazatererana u Rwanda nihagira urusagarira akarutera.

Ni ubufatanye bugamije inyungu z’ibihugu byombi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version