DRC Yatunguwe N’Indege Y’Ubutasi Ya Uganda Mu Kirere Cyayo

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zikorera mu Teritwari ya Ituri zivuga ko zatunguwe no kubona indege ya Uganda igwa ku butaka bwayo nta makuru bari babifiteho.

Itangazamakuru ryo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rivuga ko bishoboka ko iriya ndege ari iy’ubutasi ya Uganda.

Yasandariye ku butaka bwa Congo ku musozi wa Rina ahitwa muri taritwari ya Djugu muri Ituri.

Amakuru avuga ko iyi ndege ngo yazengurukaga mu kirere cya Congo ahagana saa moya z’umugoroba( 7h00).

Umuvugizi wa gisirikare muri Ituri, Lt Jules Ngongo asaba abaturage gutuza kuko nta gikuba cyacitse.

Mu gihe bamwe bavuga ko iriya ndege yari iy’ubutasi, andi avuga ko yari irimo ihiga abarwanyi ba ADF.

Ku rundi ruhande, Leta ya DRC ishyira mu majwi Leta ya Uganda ko ishyigikira rwihishwa umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu ingabo za Congo , FARDC, Uganda yo ikabihakana.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version