U Rwanda Rufitiwe Icyizere Cyo Kwakira Isiganwa Rya Formula One

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Guverinoma y’u Rwanda iri kuganira n’abayobozi b’ikigo gitegura isiganwa mpuzamahanga y’abatwara moto kitwa Formula One kugira ngo ruzaryakire kandi hari icyizere.

Ikigo kitwa Liberty Media gikurikirana niba igihugu cyakiriye iri rushanwa cyarabiteguye neza ni ukuvuga ibikorwaremezo n’ibindi bijyanye no kuryakira kivuga ko u Rwanda rubirimo neza.

Ibi bivuze ko u Rwanda rugomba kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibindi bitandukanye byo kuzakira ririya rushanwa.

Bivugwa ko iryo shoramari rya Guverinoma y’u Rwanda rizagera kuri miliyoni $270.

Ibikorwaremezo byo kuryakira ntibihenze gusa mu kubakwa ahubwo bizasaba Leta y’u Rwanda izindi miliyoni nyinshi z’amadolari zo kubyitaho buri mwaka.

Abahanga bavuga ko n’ubwo u Rwanda rudasanganywe ibikorwaremezo bihambaye birebana no gutwara moto, ku rundi ruhande rushimirwa ko ibyo rwemereye abafatanyabikorwa baryo rubikora neza.

Uretse umutekano rusanzwe rwarubatsemo izina, u Rwanda rushimirwa ko ubukungu bwarwo buhagaze neza.

Umuyobozi wa Formula One witwa Domenicali aherutse kubwira ikinyamakuru Autosport ko u Rwanda ari igihugu cyo kwizerwa.

Yavuze ko ruherutse kugeza kuri Formula One gahunda isobanutse yo kuzakira ririya rushanwa kandi ngo muri Nzeri hari Inama izahuza impande zombi zibiganireho.

Avuga ko u Rwanda ari igihugu gikorera kuri gahunda kandi ari urwo kwizerwa.

The Nation yo muri Kenya yanditse ko Koreya y’Epfo na Thailand biri mu bihugu bishaka nabyo kuzakira Formula One.

Ikigo gitegura iri rushanwa kivuga ko u Rwanda ari rwo ruzaba irembo ryo kugarura iri rushanwa muri Afurika.

Ibiganiro kuri iri rushanwa byanananiye Afurika y’Epfo kandi ari igihugu cya kabiri muri Afurika gikize kurusha ibindi.

Icya mbere ni Nigeria.

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iri shoramari ariko amakuru Taarifa ifite avuga ko ari ikintu kimaze iminsi kiganirwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version