Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Yemeje Ko Igihano Cy’Urupfu Gitangira Gushyirwa Mu Bikorwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC Yemeje Ko Igihano Cy’Urupfu Gitangira Gushyirwa Mu Bikorwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 March 2024 11:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Mutombo
SHARE

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko igihano cy’urupfu ku bakora ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi no guhungabanya umutekano w’igihugu gisubizwaho.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye niyo yabitangarijwemo, bivugwa na Minisitiri w’ubutabera witwa Rose Kiese Mutombo.

Igihano cy’urupfu cyari kikiri mu mategeko ya RDC ariko ntabwo cyashyirwaga mu bikorwa hashingiwe ku cyemezo cyo kugisubika cyafashwe na Guverinoma mu mwaka wa 2003.

Mu gusobanura impamvu z’ishyirwa mu bikorwa by’iri tegeko, Minisitiri Mutombo avuga ko mu gihe cyose iki gihano  cyari cyarasubitswe, umutekano mu Burazirazuba bw’igihugu wazambye bitewe n’imitwe yitwaje intwaro kandi bikaba byaragizwemo uruhare na bamwe mu benegihugu.

Yatanze urugero ko mu mwaka wa  2003, ubujura bwitwaje intwaro mu mijyi n’iby’iterabwoba byiyongereye ndetse bigwamo abantu.

Ati: “Mu rwego rwo guca ubugambanyi mu gisirikare cyacu, iterabwoba n’ibikorwa by’amabandi mu mijyi byica abaturage, mu Nama y’Abaminisitiri yabaye taliki ya 9, Gashyantare, 2024, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukuraho isubikwa ry’igihano cy’urupfu”.

Mu kubyumva kwe nka Minisitiri w’ubutabera, Mutombo yagaragaje ko isubizwaho ry’iki gihano rizatuma inzego z’umutekano zo muri RDC zisubiza igihugu ku murongo by’umwihariko mu Burasirazuba bwugarijwe n’intambara.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Ingabo za RDC ziri kurushwa imbaraga mu ntambara zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu mpera za 2021.

TAGGED:IgihanoInyeshyambaUbutaberaUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwayoboraga RICA Yaneguye Ku Buyobozi Bwa Njyanama Ya Rusizi
Next Article Rwamagana: Abantu Baguye Mu Kirombe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Minisitiri W’Intebe Utarumazeho Ukwezi YEGUYE

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?