DRC Yemeje Ko Igihano Cy’Urupfu Gitangira Gushyirwa Mu Bikorwa

Minisitiri Mutombo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko igihano cy’urupfu ku bakora ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi no guhungabanya umutekano w’igihugu gisubizwaho.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye niyo yabitangarijwemo, bivugwa na Minisitiri w’ubutabera witwa Rose Kiese Mutombo.

Igihano cy’urupfu cyari kikiri mu mategeko ya RDC ariko ntabwo cyashyirwaga mu bikorwa hashingiwe ku cyemezo cyo kugisubika cyafashwe na Guverinoma mu mwaka wa 2003.

Mu gusobanura impamvu z’ishyirwa mu bikorwa by’iri tegeko, Minisitiri Mutombo avuga ko mu gihe cyose iki gihano  cyari cyarasubitswe, umutekano mu Burazirazuba bw’igihugu wazambye bitewe n’imitwe yitwaje intwaro kandi bikaba byaragizwemo uruhare na bamwe mu benegihugu.

- Advertisement -

Yatanze urugero ko mu mwaka wa  2003, ubujura bwitwaje intwaro mu mijyi n’iby’iterabwoba byiyongereye ndetse bigwamo abantu.

Ati: “Mu rwego rwo guca ubugambanyi mu gisirikare cyacu, iterabwoba n’ibikorwa by’amabandi mu mijyi byica abaturage, mu Nama y’Abaminisitiri yabaye taliki ya 9, Gashyantare, 2024, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukuraho isubikwa ry’igihano cy’urupfu”.

Mu kubyumva kwe nka Minisitiri w’ubutabera, Mutombo yagaragaje ko isubizwaho ry’iki gihano rizatuma inzego z’umutekano zo muri RDC zisubiza igihugu ku murongo by’umwihariko mu Burasirazuba bwugarijwe n’intambara.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Ingabo za RDC ziri kurushwa imbaraga mu ntambara zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu mpera za 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version