Uwayoboraga RICA Yaneguye Ku Buyobozi Bwa Njyanama Ya Rusizi

Uwari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi akaba ari yari n’Umuyobozi w’ikigo RICA amakuru aravuga ko yanditse yegura ku buyobozi bwa Njyanama. Avuye kuri ubu buyobozi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe amuvanye mu nshingano zo kuyobora RICA.

Uwumukiza Béatrice yahise atakaza inshingano ebyeri ni ukuvuga ku rwego rwagenwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuyobora RICA ndetse n’iyo kuba Perezida w‘Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi.

Hari ibaruwa yanditswe n’umwungirije ari we Kwizera Giovani Fidèle yasohotse itumira inama idasanzwe yo gusuzuma ubwegure bwa Uwumukiza.

Iyo baruwa igira iti|: “…Nejejwe no kubandikira mbatumira mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, izaba ku wa Gatandatu taliki 16/03/2024 saa satu ku biro by’Akarere ka Rusizi”.

- Advertisement -

Muri iyo baruwa handitsemo ko ku murongo w’ibyigwa harimo gusuzuma ubwegure bw’umuyobozi (Perezida) w’Inama Njyanama, ku mwanya w’ubuyobozi bwayo.

Nubwo hataramenyekana impamvu yatumye Uwumukiza Beatrice yegura ku mwanya wa Perezida w’Inama Njyanama, yari asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA), umwanya yasimbuweho na Dr Mark Cyubahiro Bagabe.

Inama njyanama yaje kwemera ubwegure bwe.

Uwumukiza asezeye ku mwanya wa Perezida w’Inama Njyanama nyuma y’igihe gito yari yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, amusaba kuzisobanura mu Nama Njyanama izaterana, kubera imyitwarire imuranga mu gihe cy’icyunamo.

Iri tangazo riratumira abajyanama ngo barebere hamwe iyegura rya Uwumukiza.

Inama Njyanama yari ikuriwe na Uwumukiza Beatrice yandikiye Dr Kibiriga igira iti “Iyi nyandiko yawe yo ku wa 1/03/2024 igaragaza ko woweibyo kwibuka bitakureba, ikomeje kubabaza Abanyarwanda bose by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi ni we ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Inama Njyanama yasabye ibisobanuro Meya Kibiriga, kuko ngo imyitwarire ye itari myiza ikunze kugaragara igihe cyo kwibuka cyegereje, ndetse imubwira ko bizasuzumwa yateranye.

N’ubwo nta bisobanuro birambuye ku cyamuteye kwegura, hari ibivugwa ko yabangamiraga imikorere ya Nyobozi ya Rusizi bikaba biri mu byatumaga aka Karere kavugwamo bimwe mu bibazo byavuzwe mu itangazamakuru n’ibindi bizwi mu buyobozi bwo hejuru bw’aka Karere n’ubugakuriye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version