DRC:Ingabo Za SADC Zongererewe Manda 

I Harare muri Zimbabwe haraye hanzuriwe ko igihe ingabo za SADC zigize umutwe woherejwe muri DRC witwa SAMIDRC kwirukana inyeshyamba cyongerwaho umwaka.

Zoherejwe yo ngo zifashe iz’iki gihugu kwikiza abarwanyi bo mu mitwe itandukanye y’inyeshyamba irwanira mu Burasirazuba bwayo harimo na M23.

Iyo mitwe imaze igihe yarabujije amahwemo ubutegetsi bw’iki gihugu ku buryo byabaye ngombwa ko bwitabaza amahanga.

Muri ayo mahanga harimo n’ibihugu byo muri SADC.

- Kwmamaza -

Abakuru b’ibihugu bigize SADC nibo baraye bahuye, baganira kandi bemeza ko izo ngabo ziguma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe kingana n’umwaka uri imbere.

Itangazo ribyemeza ryabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa rivuga ko amafaranga yo gukoresha muri biriya bikorwa bya gisirikare yamaze kuboneka.

Inama Abakuru b’ibihugu bigize SADC babanje gusuzuma uko ibintu byifashe, basanga bigikomeye kuko abaturage bakicwa abandi bagahunga.

Ibihugu bigize SADC byongeye kwiyemeza ko iyo hari kimwe muri byo gitewe n’umwanzi, n’ibindi biba bitewe bityo ko ari ngombwa gutabarana.

Banarebye uko imikoranire y’ingabo z’uyu muryango n’iza DRC mu guhangana n’abarwanyi ba M23 yifashe, banzura ko ikwiye gukomeza.

Radio Okapi yanditse ko Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, ari nawe uyoboye SADC, yashimangiye ko umutekano wa DRC ukwiye kugaruka kuko abaturage by’iki gihugu nabo bakwiye ibyiza.

Ingabo zigize SAMIDRC ziterwa inkunga n’iza MONUSCO kugira ngo zuzuze inshingano zazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version