Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC:Ingabo Za SADC Zongererewe Manda 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC:Ingabo Za SADC Zongererewe Manda 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 November 2024 10:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Harare muri Zimbabwe haraye hanzuriwe ko igihe ingabo za SADC zigize umutwe woherejwe muri DRC witwa SAMIDRC kwirukana inyeshyamba cyongerwaho umwaka.

Zoherejwe yo ngo zifashe iz’iki gihugu kwikiza abarwanyi bo mu mitwe itandukanye y’inyeshyamba irwanira mu Burasirazuba bwayo harimo na M23.

Iyo mitwe imaze igihe yarabujije amahwemo ubutegetsi bw’iki gihugu ku buryo byabaye ngombwa ko bwitabaza amahanga.

Muri ayo mahanga harimo n’ibihugu byo muri SADC.

Abakuru b’ibihugu bigize SADC nibo baraye bahuye, baganira kandi bemeza ko izo ngabo ziguma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe kingana n’umwaka uri imbere.

Itangazo ribyemeza ryabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa rivuga ko amafaranga yo gukoresha muri biriya bikorwa bya gisirikare yamaze kuboneka.

Inama Abakuru b’ibihugu bigize SADC babanje gusuzuma uko ibintu byifashe, basanga bigikomeye kuko abaturage bakicwa abandi bagahunga.

Ibihugu bigize SADC byongeye kwiyemeza ko iyo hari kimwe muri byo gitewe n’umwanzi, n’ibindi biba bitewe bityo ko ari ngombwa gutabarana.

Banarebye uko imikoranire y’ingabo z’uyu muryango n’iza DRC mu guhangana n’abarwanyi ba M23 yifashe, banzura ko ikwiye gukomeza.

Radio Okapi yanditse ko Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, ari nawe uyoboye SADC, yashimangiye ko umutekano wa DRC ukwiye kugaruka kuko abaturage by’iki gihugu nabo bakwiye ibyiza.

Ingabo zigize SAMIDRC ziterwa inkunga n’iza MONUSCO kugira ngo zuzuze inshingano zazo.

TAGGED:AbarwanyiCongofeaturedIngaboIntambaraManda AbakuruSADCZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Gatanya Ziri Kubangamira Uburere Buhabwa Abana
Next Article Nyagatare: Akarere Ko Kubohora u Rwanda No Kuruhaza Mu Biribwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?