Nyagatare: Akarere Ko Kubohora u Rwanda No Kuruhaza Mu Biribwa

Uhereye ku mupaka wa Kagitumba uri mu Murenge wa Matimba aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye, ukagera ku buhinzi bw’ibigori bwaguye kandi bwuhira buri i Gabiro, ugakomereza ku nganda zitunganya ifu mu bigori, umuceri n’amata, wakwanzura ko Nyagatare ari Akarere gafatiwe runini u Rwanda.

Gasana Steven uyobora aka Karere avuga ko gakorerwamo ubuhinzi ku butaka bwahujwe hagamijwe kongera umusaruro mu buhinzi no mu bworozi.

Avuga ko imvura imaze iminsi ihagwa yakujije imyaka ku buryo utugari dutanu mu tugari 108 tugize imirenge 14 y’aka Karere ari iyo itazeza ‘neza’.

Icyakora ngo nayo ntizasonza kuko izafashwa n’iyo bituranye.

- Kwmamaza -

Kubera ubworozi bukorerwa muri aka Karere ku rwego rwo hejuru, abashoramari bagakoreramo bahubatse uruganda rukora amata y’ifu.

Rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare, rukaba ruherutse gutahwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.

Ubworozi bw’inka nibwo bwiganje mu bukorerwa muri Nyagatare.

Muri aka Karere kandi haba isambu ngari cyane yitwa Gabiro Agri-Business Hub ihinzwemo imyaka y’ubwoko butandukanye kandi ku buso bukomatanyijwe.

Aloysius Ngarambe uyobora iki kigo avuga ko ibihingwa bihahinze bihinze ku buso bwa hegitari 5,600.

Aloysius Ngarambe

Ubwo butaka butangwa n’umuturage kandi kugeza ubu hari abashoramari barindwi bafite ubuso bureshya na hegitari zirenga 3000 biyemeje kuzabubyaza umusaruro.

Hari umuyoboro w’amazi ugaburira imirima, Leta igakora ku buryo iha umushoramari amazi ngo nawe aziyuhirire.

Hari izindi hegitari 10,000 bizatunganywa mu gihe kiri imbere, zihabwe abashoramari bazibyaze umusaruro.

Gabiro Agri Business hub ikoresha abakozi 2,000 ariko mu minsi iri imbere imirimo izahakorerwa izaha abantu 6,000 akazi.

Ibigori, ibishyimbo, avoka, macadamia, urusenda, ingano n’ibirayi ni bimwe mu bihingwa bihinzwe cyangwa bizahingwa muri aka gace.

Igice cya mbere cy’uyu mushinga cyashowemo miliyoni $ 118.

Abashoramari bawushoyemo biyemeje ko nibeza bazatunganya uwo musaruro ukongererwa agaciro ukoherezwa hanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version