Ngoma: Araka Akarere Impozamarira Ya Miliyoni Frw 50

Umugabo witwa Niyitanga Pascal wo mu Karere ka Ngoma, arishyuza aka Karere Miliyoni Frw  50 kubera ko yirukanwe ku kazi ku mpamvu yita akarengane.

Avuga ko yakoze ikizamini ku mwanya w’umukozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza ‘aratsinda’.

Yabwiye Flash Radio/TV ko mbere yo gutsinda ikizami, yari avanywe mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba, aho yari amaze igihe  akora mu mwanya atari yaratsindiye.

Niyitanga avuga ko yaje gutungurwa no kuba yaravanywe kuri uwo mwanya azira ko ‘ibyo yize bitajyanye’ n’umwanya akoraho.

- Kwmamaza -

Ati: “Nakoreraga mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba, biza kurangira bampaye ibaruwa nk’umuntu watsinze ikizamini  injyana mu Kagari ka Nyagatugunda.”

Yunzemo ko mu gihe yamaze kingana n’ukwezi kumwe akora ko kazi yaje kubona ibaruwa imukura mu nshingano yari amazemo  ukwezi kumwe n’indi minsi.

Nyuma y’ibyo byose bamwishyuye igice.

Ati: “…Bampaye ibaruwa impagarika mu nshingano ivuga ko ibyo nize, dipolome yanjye y’amashuri yisumbuye(A2) ya Comptabilité idahuye n’ibyo nkora…”

Ibi abibonamo akarengane kuko yasabwe ibyangombwa byo gukora ikizami ashyirwa mu mwanya ndetse ateganyirizwa muri Ejo Heza kimwe n’abandi bakozi.

Ati: “Aho nshingira ni uko bangiriye  ikizere nkasaba mu buryo buri rusange, nasabishije dipolome yanjye, baranyakira, sinzi niba ari MIFOTRA ku rwego rw’igihugu cyangwa ari akarere gatoranya abakozi.”

Avuga ko yahabwa indishyi ihwanye n’uko yarenganyijwe.

Ati: “Mu by’ukuri amafaranga naca Akarere, ngiye guca amafaranga, navuga amafaranga yantunga ubuzima bwanjye bwose bw’izo ngaruka cyangwa izo nzahura nazo. Nasaba nka Miliyoni 50frw.”

Akarere kamugiriye inama…

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’uriya mugabo bakizi, ariko ngo bamugiriye inama yo gushaka akandi kazi kajyanye n’ibyo yize.

Ati: “Byaje kugaragara ko imyirondoro ye itari ihuye n’umwanya yapiganiye.”

Ku byerekeye  impozamarira uriya mugabo asaba, Meya yagize ati: “Twakoze icyo amategeko ateganya, kandi twaramusobanuriye ku buryo buhagije. Natekerezaga ko yabyumvise kuko haciye iminsi.”

Utaka we  avuga ko ubuyobozi bwirengagije ko yakoze ikizamini kandi bwari bwasuzumye imyirondoro ye mbere yo guhabwa ibaruwa imushyira mu kazi bityo ko yarenganye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version