Dubai Yakatiwe Gufungwa Imyaka Ibiri

Nsabimana Jean wamamaye ku izina rya Dubai akaba asanzwe ari umunyemari yaraye akatiwe gufungwa imyaka ibiri, uyu ukaba ari umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Nsabimana Jean uzwi nka Dubai yubatse Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate utangira gusenyuka utamaze kabiri.

Uyu mugabo yari amaze iminsi aburanishwa ku cyaha kiswe ‘kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya’ no ‘gukoresha inyandiko mpimpano’.

Yahamijwe ibyo byaha ahanishwa gufungwa imyaka ibiri no gutanga ihazabu ya Frw 500,000.

Abacamanza b’uru rukiko kandi bahamije Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni Frw 3.

Hagati aho kandi hari abahoze ari abayobozi mu Karere ka Gasabo aho Dubai yubakiye uwo Mudugudu nabo baburanishwaga ku bifite aho bihuriye n’Umudugudu wa Dubai.

Abo ni Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’ Arc, bo bakaba bagizwe abere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Dubai yahamijwe.

Dubai na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version