Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku nshingano ze.
Ngendahimana yari umwe mu basanzwe batanga ibiganiro kuri radio na televiziyo by’u Rwanda avuga ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu no hanze yacyo.
Nta makuru aratangazwa ku mpamvu z’iyegura iyegura rye.
Ikigo yakoreraga, RALGA, gifite inshingano zo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego.
Itangazamakuru mu minsi ishize ryamenye ko izi nshingano zo gutanga ibizamini zimaze iminsi zihagaritswe kubera imikorere idahwitse mu mitangire y’ibi bizamini.
Ngendahimana Ladislas yayoboraga RALGA kuva mu 2018, akaba yari yarasimbuye Rugamba Egide na we wavuye kuri uwo mwanya ‘yeguye’.
Mbere yo kujya muri RALGA, Ngendahimana yari umuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Ubwo yajyaga muri RALGA nabwo iki kigo cyavugwagamo ikimenyane gisanzwe ariko hari n’igishingiye ku cyenewabo, akaba yarahazanywe ngo akemure ibi bibazo.
Ntawamenya niba yarabihaciye cyangwa se yeguye bikiharangwa kwegura kwe kukaba ari ingaruka zi’icyo kibazo.