Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Béatha Habyarimana yaraye atangaje ko iyi Banki ayobora yungutse Miliyari Frw 23.9 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024.
Avuga ko ayo mafaranga yazamutse biturutse ku mikorere ishimishije, inyungu rusange muri icyo gihembwe nayo yazamutseho 33%, bingana na Miliyari 23.9 z’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni $ 18.5.
Béatha Habyarimana avuga ko ari urwunguko rushimishije ku gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kuko byagiye bishyigikirwa n’umugabane bwite wa buri mushoramari n’umutungo bwite wose w’ikigo.
Yagize ati: “Ikindi twakwishimira ni uko urwo rwunguko rwabonetse nubwo habagaho ibihe bigoye ubukungu bw’u Rwanda ariko tukaba twarishimiye ko ku rwego rw’imikoranire rwa Banki Nkuru y’Igihugu n’andi mabanki, amafaranga agurizwa amabanki yagabanutse, bikaba ikimenyetso cy’uko izamuka ry’ibiciro ritangira kugira ituze ntiryongere gutumbagira, aho tubona ko baduhamiriza ko izamuka ry’ibiciro riguma kuri 5%”.
Mu bindi ubuyobozi bwa BK Group Plc buvuga ko bwishimira ni uko buri kigo cyayo cyagaragaje urwunguko, yaba Banki, Ikigo cyayo cy’ubwishingizi (BK General Insurance) cyagize urwunguko rushimishije mu mikurire, BK Capital na yo yakomeje kugira urwunguko rwa 74% mu mikurire yayo.
BK Tech House na yo yakomeje kunguka abakiriya mu bijyanye n’imbuga zifashishwa mu burezi ndetse no mu kwishyura.
Ikigo BK Foundation imaze igihe cy’umwaka na yo igira uruhare rufatika mu gufasha abantu gusobanukirwa ibijyanye n’ishoramari n’uburezi.
Uretse urwunguko BK Group Plc yagize, ku rundi ruhande Inama y’abanyamigabane yatanze urwunguko ku migabane, bituma BK Group Plc ishinga imizi mu gukwirakwiza serivisi z’imari (Financial Inclusion) haba ku muntu ku giti cye muri gahunda ya Nanjye Ni BK, abakoresha ikoranabuhanga (Digital Tools) rigenda rikwirakwizwa hirya no hino no ku bashobora kuba bagura imibagane ndetse no mu gutanga ibisubizo by’ishoramari ku rwego rudahungabanya ibidukikije.