Dukure Politiki Mbi Muri Siporo- Kagame

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inteko rusange ya 73 ya FIFA iri  kubera mu Rwanda ko rwishimira ko rwatoranyijwe ngo rwakire iyi nteko. Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abantu ko Politiki mbi idakwiye kugira aho ihurizwa na siporo kuko siporo yunga.

Muri BK Arena hateraniye inteko rusange ya 73 ya FIFA.

Yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu birenga 200 kandi buri gihugu gihagarariwe n’abantu batatu.

Kagame yabwiye abo banyacyubahiro barimo na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ko ubundi umupira w’amaguru ari umuhuza w’abantu, ko atari urubuga abanyapolitiki bagomba kuzanamo politiki mbi.

- Kwmamaza -

Yagize ati: “ Dukure Politiki mbi muri Siporo”

Yanenze abajya bibaza impamvu igihugu runaka urugero nka Qatar cyakira irushanwa rikomeye nk’igikombe cy’isi.

Kagame yavuze ko aho kwibaza impamvu igihugu nka kiriya ‘cyakira’ ririya rushanwa, ahubwo bagombye kwibaza impamvu ‘kitacyakira.’

Asanga kuzana imvugo nk’iyo ntacyo bifasha mu busabane busanzwe butangwa n’imikino irimo n’umupira w’amaguru.

Perezida Kagame yashimiye ko mu Rwanda hatashywe stade yitiriwe umunyabigwi watabarutse witwa Pélé, stade yari isanzwe ari iya Kigali.

Yabwiye abitabiriye iriya nama ko bahawe ikaze mu Rwanda kandi ko mu gihe cyose bazahaza bazaza bisanga.

Abantu  barenga 1700 nibo bateraniye muri BK Arena mu Nteko rusange ya 73 ya FIFA.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju aherutse gusaba Abanyarwanda kuzakira neza abashyitsi bitabiriye iriya Nteko rusange.

Wenger yicaranye na Min Aurore Mimosa Munyangaju
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version