Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimye igihugu cya Cambodia ku bw’ubwitange kirimo kugaragaza mu kwakira abitabiriye inama ya 20 y’uyu muryango, iteraniye i Phnom Penh.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Umudugudu wa Francophonie (Francophonie Village), uri mu bikorwa biteganyijwe mu gihe cy’iyi nama.
Mushikiwabo yasabye abanyamuryango n’abandi bose bagize umuryango wa Francophonie kwitabira ibikorwa bizabera aho hantu birimo ibiganiro n’ibindi bikorwa bigamije guhuza abantu.
Yavuze ko iyi nama idakwiye gufatwa nk’igikorwa cya politiki gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo guhuza abantu, gusangira ubunararibonye no kurushaho gukomeza umubano hagati y’abakoresha Igifaransa.
Inama ya 20 ya OIF iteganyijwe kubera i Phnom Penh ku wa 15 n’iya 16 Ugushyingo 2026.
Ifite umwihariko kuko ari na yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango uzayobora manda ya 2027–2030.
Abakandida bane ni bo bahatanira uyu mwanya barimo Louise Mushikiwabo usanzwe ayobora OIF, Coumba Ba wo muri Mauritania, Dacian Cioloș wo muri Romania na Juliana Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango ni bo bazafata icyemezo ku uzayobora OIF, ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Umudugudu wa Francophonie ugenewe guhuriza hamwe abantu bakoresha Igifaransa, bakitabira ibikorwa bitandukanye, bagasangira ibitekerezo n’umuco by’aho bakomoka.

