Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dushyira Ikoranabuhanga Mu Byo Dukora Byose- PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Dushyira Ikoranabuhanga Mu Byo Dukora Byose- PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2023 4:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abayobozi bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku miyoborere Ebonee yabereye i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ko u Rwanda rwahisemo kwifashisha ikoranabuhanga mu byo rukora byose.

Ni urugendo avuga ko u Rwanda rumazemo imyaka irenga 20.

Inama Dr. Ngirente yitabiriye iri kwigirwamo uko Guverinoma zo hirya no hino ku isi zakorana hagamijwe kuzamura imikorere iganisha ku iteramberae rirambye rya nyuma ya COVID-19.

Ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘ Shaping the Future of Governments’.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente avuga ko u Rwanda rwasanze ikoranabuhanga ari igikoresho kiza gifasha abantu kugera ku byo biyemeje, batavunitse.

Avuga ko iyo ari imwe mu mpamvu zatumye rushora amafaranga mu ikoranabuhanga mu nzego  zitandukanye kugira ngo ruteze imbere abarutuye.

Yavuze ko ikoranabuhanga mu itumanaho ryatijwe umurindi n’ikwirakwizwa hirya no hino rya murandasi.

Murandasi ikoresheje umurongo mugari( broadband) yageze kuri 95 by’ubuso bw’u Rwanda, bifasha abarutuye kuvana umusaruro mu ikoranabuhanga ryifashisha murandasi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko guha abaturage murandasi byagendanaga no kubaha ibindi bikoresho ikenera kugira ngo itange umusaruro.

Kuri we, ibi byatumye 90% bya serivisi Leta iha abaturage ziri kuri murandasi mu rwego rwo gufasha abazigenewe kuzibona bitabagoye.

Ngirente yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rworoshye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu binyuze mu kubaka cyangwa gusana imihanda myinshi hirya no hino.

Ibi byatumye Ihuriro mpuzamahanga ry’ubucuruzi, World Economic Forum, rishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite imihanda ikomeye kandi iteye neza, ndetse ruba urwa 39 ku rwego rw’isi.

Kubera ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rujyanirana n’ubukerarugendo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bufasha ba mukerarugendo kubona serivisi bashaka batavunitse.

Habatswe kandi ibikorwaremezo biri ku rwego mpuzamahanga byo kwakira inama ngari n’into kandi, nk’uko Dr. Ngirente abivuga, izo nama ziriyongera buri mwaka.

Ubuhinzi buvuguruye…

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rufite intego rwise Rwanda’s Vision 2050 Development Strategy, muri yo harimo na gahunda yo kuvugurura ubuhinzi bukava mu kuba ubw’isuka n’agataro, bukaba ubuhinzi bukoresha imashini kandi bwuhirwa.

U Rwanda rufite n’uburyo rwateguye bwo guhunika ibyeze no kurinda ko bipfa ubusa.

Ubu buryo nabwo ntibuzabura gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu gutubura imbuto hagamijwe umusaruro wo hejuru.

Mu burezi, Dr. Ngirente yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rukorana na Kaminuza zikomeye ku isi mu rwego kungurana ubumenyi, kwigisha Abanyarwanda no guhanahana abanyeshuri n’abarimu.

Yatanze urugero rwa Kaminuza yitwa Carnegie Mellon University-Africa na

African Leadership University, zombi zikorera i Kigali.

Ngirente avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka binyuze mu gukoresha neza inkunga ruhabwa,  igashorwa mu mishinga migari kandi irambye.

Ubukungu bwarwo bwasubiye kuzamuka ku kigero kigera cyangwa kirenga 7%.

Byinshi mu byakozwe byatumye icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kiyongera.

Ubu kigeze ku myaka 69 mu gihe nta myaka 30 ishize kiri ku myaka 49.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ashimira abakomeje gufatanya n’u Rwanda mu nzira y’amajyambere rwiyemeje.

TAGGED:AbanyarwandaAmahangafeaturedKaminuzaMinisitiriNgirenteUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Abagore Babiri Baravugwaho Ubucuruzi Bw’Urumogi
Next Article Gakenke: Abo Mu Mashuri Yisumbuye Bigira Mu Nyubako Z’Akagari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?