Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na bagenzi be bayobora ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba barimo na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye. Bigaga uko imyanzuro yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC yakomeza gushyirwa mu bikorwa.
Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC yitabiriwe na Perezida wa Kenya, uwa Uganda, uwa Tanzania n’uw’u Burundi akaba ari nawe uyobora uyu Muryango muri iki gihe.
Perezida Ndayishimiye yari yicaye ibumoso bwa Perezida Kagame.
Kubera ko ari inama yigaga uko umutekano wagaruka mu Burasirazuba bwa DRC mu buryo burambye, yatumiwemo na Perezida wa Angola, Nyakubahwa João Lourenço.
Ibikubiye mu masezerano y’i Luanda n’ibikubiye mu myanzuro y’ibiganiro by’i Nairobi byayobowe n’Umuhuza Uhuru Kenyatta nibyo byizweho.
Umukuru w’u Rwanda kandi yaganiriye na mugenzi we uyobora Benin witwa Patrice Talon.
Bombi baganiriye uko Cotonou yakomeza gukorana na Kigali mu ngeri zitandukanye.
Nyuma ya Talon, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho witwa Sam Matekane.
Izi nama zose zabereye muri Amerika aho Abakuru b’ibihugu by’Afurika bahuriye na mugenzi wabo uyobora Amerika witwa Joe Biden ngo impande zombi zige uko umubano warushaho kuzamurwa.