Ubunyamabanga Bukuru bw’umuryango w’Africa y’I Burasirazuba bwatangaje ko bwifatanyije n’abaturage ba Tanzania mu gahinda batewe n’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli waraye apfuye ‘azize umutima.’
Leta ya Tanzania niyo yaraye yemeje ko John Pombe Magufuli wari Perezida wa gatanu w’icyo gihugu yitabye Imana ku myaka 61. Urupfu rwe rwatangajwe na Visi Perezida Samia Suluhu Hassan kuri Televiziyo y’igihugu.
Visi Perezida Suluhu yavuze ko Magufuli yapfuye kuri uyu wa Gatatu azize ibibazo by’umutima, aho yaguye mu bitaro bya Dar Es Salaam yivurizagamo.
Hahise hatangazwa iminsi 14 y’icyunamo mu gihugu, amabendera yose agomba kururutswa kugeza mu cya kabiri.
Magufuli yari amaze iminsi arembye, aho byakunze kuvugwa ko arwaye COVID-19.
Guverinoma y’icyo gihugu yo yahisemo guceceka ku burwayi bwe, kugeza ubwo Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yari aherutse kuvuga ko Magufuli ameze neza, ko ahubwo afite akazi kenshi ari yo mpamvu abaturage batamubona.
Ku rundi ruhande umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu yari aherutse kuvuga ko Magufuli ‘agomba kuba yarapfuye’ ahubwo bikagirwa ibanga.
Ku wa Kabiri yanditse kuri Twitter ko ibimenyetso bigaragaza ko hari imyiteguro ya gisirikare yo gusezera umunyacyubahiro n’ubwo amakuru adashyirwa ahabona.