Ecobank Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya W’Inama Y’Ubutegetsi

Inama y’ubutegetsi ya Banki ya Ecobank yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 30, Kanama, 2023 Richard Mugisha ari we muyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ECOBANK.

Asimbuye Ivan Twagirashema wacyuye igihe nyuma y’imyaka ine yari amaze muri aka kazi.

Mugisha avugwaho kuba umuhanga mu guha icyerekezo ikigo ayoboye, gushyiraho uburyo bwo guhanga udushya, gutuma imari y’ikigo iramba no gutuma inguzanyo zitangwa neza mu nyungu z’abakiliya.

Ni umugabo ufite ubunararibonye mu gucunga imari, akaba abimazemo imyaka 25.

- Advertisement -

Umwe mu bayobozi bakuru muri iyo banki witwa Carine Umutoni avuga ko bishimiye gukorana na Mugisha kuko bizeye ko azazana amaraso mashya mu mikorere ya Banki, bikayizamurira igikundiro mu bakiliya.

Umutoni ashima imikorere y’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ucyuye igihe, akamushimira ko yagize uruhare rugaragara mu iterambere rya Banki.

Richard Mugisha avuga ko yiteguye gukorana neza n’abo asanze, kandi akazazamura urwego Ecobank igeze ho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version