Icyororo Cy’Inkwavu Mu Rwanda Kigiye Kuvugururwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi cyatangije igikorwa cyo guha aborozi inkwavu zifite amaraso mashya mu rwego rwo kuvugurura icyororo cy’inkwavu mu Rwanda.

Intego ni ugufasha aborozi b’inkwavu kugwiza umusaruro wazo binyuze mu kugira inkwavu zifite amaraso ashobora guhangana n’indwara bityo bikazirinda impfu za hato na hato.

Ku ikubitiro, aborozi bo mu Turere umunani nibo bahawe inkwavu 48, buri wese atahana eshanu(5).

Muri izo eshanu, ebyiri ni inyagazi n’aho eshatu zikaba impfizi.

Abahawe ziziya nkwavu batoranyijwe hashingiwe ku buryo basanzwe bororamo.

Byari mu rwego rwo kwirinda ko zahabwa abantu batazashobora kuzitaho, bikaba byaziviramo kurwara no gupfa.

Inkwavu zitwa iza Kinyarwanda zihura n’ibibazo by’uko zimwe ziba zarimije izo zivukana hakavuka ibyo abaganga b’amatungo bita ‘amacugane’.

Inyamaswa cyangwa amatungo yose yavutse muri ubwo buryo ntaramba bitewe n’uko akunda kurwaragurika.

Ibi kandi bitubya umusaruro.

Inkwavu zahawe aborozi nyarwanda zavanywe muri Afurika y’Epfo.

Imibare ivuga ko inkwavu zorowe mu Rwanda zirusha ubwinshi intama.

Buri mworozi yahawe inkwavu eshanu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version