Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ECOWAS, babwiye abahiritse ubutegetsi muri Niger ko bagomba kuba babusubije Perezida Mohamed Bazoum bitarenze ku Cyumweru taliki 06, Kanama, 2023.
Ngo nibitaba ibyo intambara irarota!
Abahanga bavuga ko Niger ari igihugu gifite byinshi kivuze mu karere giherereyemo.
Ni igihugu gikize kuri Iranium kandi gihanzwe amaso n’Ubushinwa, Amerika, Uburayi ndetse n’Uburusiya kubera ko giherereye ahantu h’ingenzi mu guhangana n’abakora iterabwoba.
Amerika ivuga ko izakomeza gufasha Niger igihe cyose izaba ikomeje kuyoborwa n’abantu batowe mu buryo bwa Demukarasi.
Ubufaransa nabwo buvuga ko buzakorana n’ingabo za ECOWAS kugira ngo ziburizemo abahiritse ubutegetsi bwa Bazoum.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Kanama, 2023 uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Niger witwa Ouhoumoudou Mahamadou yahuye na Minisitiri w’ingabo z’Ububanyi n’amahanga witwa Cathérine Colonna baganira uko byazagenda ngo Guverinoma ye igaruke ku butegetsi.
Hagati aho abo muri ECOWAS bavuga ko bamaze gutegura intambara kandi ko igihe cyo gutera nikigera, bazabikora k’uburyo abahiritse ubutegetsi muri Niger bazatungurwa cyane.
Ibi byavuzwe na Komiseri ushinzwe ibya Politiki muri ECOWAS witwa Abdel-Fatau Musah.
Uko bimeze kose ariko, hari abavuga ko intambara nirota muri Afurika y’Uburengerazuba kuyihosha bizagorana.
Ni igice cy’Afurika kinini cyane, kiganjemo ubutayu kandi gituwe n’abakene benshi.
Hasanzwe hakorera n’imitwe y’iterabwoba ifitanye imikoranire na Al Qaïda.
Perezida wa Tchad witwa Mahamat Idriss Déby aherutse gutangariza The Guardian ko igihugu cye kitazajya mu ntambara yo gushyigikira uruhare urwo ari rwo rwose mu zihanganye.
Ariko kandi ntabwo Tchad ari n’umunyamuryango wa ECOWAS.
Akazi k’iki gihugu ni ukuba umuhuza n’ubwo nabyo bitoroshye.
Mu minsi mike ishize, hari intumwa z’uyu muryango zagiye i Niamey kuganira n’abasirikare bafashe ubutegetsi ku ngufu, ariko zageze yo bazitera utwatsi, zirakubirana zirataha.
Perezida wa Nigeria Bola Tinubu aherutse kubwira abagize Guverinoma ye ko bagomba kwicara bagategura buri kintu gishobora gukoreshwa mu kibazo cya Niger.
Yavuze ko n’igisubizo cy’intambara nacyo bagomba kugiteganya kuko ‘gishoboka cyane.’