Ikibi Si Ukuba Umukono Ikibi Ni Ugushyiraho Inzego Zabo Mu Gihugu

Ibi bikubiye mu byo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean- Damascène Bizimana yatangaje ku biherutse kuba mu bitwa Abakono.

Avuga ko amoko mu Rwanda yahozeho kandi ko muri yo harimo n’Abakono. Yongeraho ko ikibazo ari uko Abakono cyangwa abandi bashyiraho inzego zibagenga mu gihugu.

Dr. Bizimana avuga ko mu moko y’Abanyarwanda harimo menshi arimo Abaha, Abakono, Abazigaba, Abasinga, Abega n’abandi.

Ibyo ngo ubwabyo ntacyo bitwaye ariko iyo hari bamwe mu bagize bumwe muri ubwo bwoko bashatse gushyiraho inzego, icyo gihe biba bigomba kwitonderwa.

- Advertisement -

Ati: “ Ikibi ni ukugufata ubwo bwoko gakondo ugashaka gushyiraho inzego mu gihugu zibaranga, ni ukuvuga ko icyo gihe uba ugiye kwimika ivangura, ukimika agatsiko wigije yo abandi.”

Avuga ko ikibazo gikomera kurushaho ari uko icyo gihe habaho kubaka urwego ruhagarariye abo bantu.

Ngo abo bantu bari bagiye guhabwa inshingano zisumbye Ubunyarwanda kandi ibyo biba  bibi kubera ko izo nshingano zizaza serivisi umukono wenyine .

Dr. Bizimana avuga ko igihugu kiramutse kimitse utwo dutsiko cyaba kirimo gisenyuka.

Bizimana avuga ko kugira ngo igihugu cyose gitere imbere biterwa n’ubumwe bw’abagituye.

Umuco uranga abo bantu ngo niwo utuma bakomeza gutera imbere.

Ibyo Dr. Jean Damascène Bizimana avuga bihuje n’ibyo umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen James Kabarebe aherutse kuvuga iyo amoko ahindutse ikita rusange ku bantu runaka bakayarutisha igihugu cyababyaye.

General James Kabarebe icyo gihe yabwiye abakada 800 ba FPR- Inkotanyi bari bahuye ngo baganire kubishobora kugarura amacakubiri mu Banyarwanda ko uko yaba angana kose aramutse ageze mu ngabo z’u Rwanda ibintu byaba byacitse.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko ibiherutse kuba by’Abakono bishyiriyeho umutware wabo ari ikintu kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje.

Yavuze  ko iyo ikintu nka kiriya kidakumiriwe mu maguru mashya, gikura hakazabura igaruriro.

Gen Kabarebe yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye FPR-Inkotanyi itsinda urugamba ari uko itigeze yihanganira na rimwe ibikorwa by’amacakubiri cyangwa ibisa nayo.

Yagize ati:“Mu mikorere yayo ntabwo yigeraga yihanganira ikintu cyitwa imico mibi, ikintu cyitwa ‘negative tendance’ [igifite intego mbi] cyangwa ikigaragara ko kizaba kibi, yakibonaga hakiri kare, ikakirandura. ‘Negative tendance’ iyo uyihoreye, ukayirera ukayorora igakura, igera igihe udashobora kuyihagarika.”

Ngo n’iby’Abakono ni aho byari bugere iyo abantu babyirengagiza.

Ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi ni Abasinga […] Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”

Ku rundi ruhande, Gen James Kabarebe avuga ko ibintu nk’ibyo biramutse bije mu gisirikare, igihugu cyaba gihuye n’akaga.

Ati “Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”

Kuri we, icyafasha u Rwanda ni kimwe: UBUMWE bwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version