Eddy Kenzo Ahakana Ko Yibasira Bebe Cool

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Eddy Kenzo

Umuhanzi Eddy Kenzo yahakanye ko ari we uri inyuma y’abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro banenga Bebe Cool bamushinja kutishyura amafaranga y’imirimo bakoze mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda.

Ibi byavuzwe mu gihe Bebe Cool amaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bahanzi bamushinja kutubahiriza amasezerano yo kubishyura.

Eddy Kenzo, uyobora inzu ya Big Talent, yavuze ko ibimuvugwaho bidafite ishingiro, ashimangira ko ahugiye mu yindi mirimo kandi adafite umwanya wo guteza amakimbirane.

Yabwiye Spark TV ati: “Kuvuga ko ari njye uri inyuma y’abibasira Bebe Cool sibyo. Mfite ibintu byinshi byo gukora kandi nta mpamvu mfite yo kubashishikariza kumwibasira.”

Eddy Kenzo yavuze ko nta kibazo agifitanye na Bebe Cool, kuko amakimbirane bagiranye mu gihe cyo kwiyamamaza yarangiye.

Nubwo yahakanye ko afitanye ikibazo na Bebe Cool, Eddy Kenzo yegeze kuvuga ko hari ibyo atishimiye byabaye mu gihe cyo kwiyamamaza.

Yashinje Bebe Cool kumugambanira ubwo yahinduraga itsinda ry’abanyamakuru bakoraga mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, bikagera n’aho babuzwa kumufata amashusho, kandi bari bafite amasezerano yo kubikora.

Kenzo yavuze ko ibyo bibazo byabaye mu gihe cyashize, ariko ashimangira ko iyo bamwinjije mu makimbirane yabo, bibafasha gukurura abantu kuko bagaruka mu makuru y’imyidagaduro.

Ati: “Nta kibazo mfitanye na we kuko ibyabaye mu kwiyamamaza byararangiye. Ariko iyo binjije izina ryanjye mu makimbirane yabo, bibafasha gukurura abantu. Ni yo mpamvu bakomeza kurivuga.”

Aba bombi bigeze guhangana ubwo bahiganirwaga kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda rizwi nka Uganda National Musicians Federation mu 2023, Eddy Kenzo atorerwa kuba Perezida hanyuma mugenzi we ,Bebe Cool aba umukuru wa komite y’imari muri uru rugaga.

Kenzo yemeye ko hari ubwo atumvikanaga na Bebe Cool ariko ko ibyo byarangiye, ubu babanye ndetse  baherutse guhura mu kiriyo cy’umuhanzi Alex Mukulu, bakaramukanya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *