Buffett Yasabye Abiga Muri RICA Kuba Ingirakamaro

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Howard G. Buffett

Howard G. Buffett, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RICA akaba n’uwashinze Howard G. Buffett Foundation, akoresheje ‘iyakure’ yasabye abanyeshuri 82 barangije amasomo yabo muri iyi Kaminuza, kuzakoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere ubuhinzi no gufasha abahinzi.

Abanyeshuri 82 barangije amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri RICA bahawe impamyabumenyi, mu muhango wabaye ku nshuro ya kane kuva iri shuri ryashingwa.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, nibwo ibyo byabereye muri iri shuri ryigisha ubuhinzi burengera ubutaka n’ibidukikije (RICA), riherereye mu Karere ka Bugesera.

Howard G. Buffett yagize ati: “ Nimujye hanze mufashe igihugu cyanyu kandi mushyigikire abahinzi banyu uko mushoboye kose.”

Yabashishikarije gukoresha ubumenyi bafite mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi, kongera umusaruro no kurengera ubutaka n’ibidukikije.

Abarangije ayo masomo bigaga mu mashami ane arimo Ubworozi, Ubuhinzi, Gutunganya Umusaruro w’Ubuhinzi ndetse n’Ubuhinzi bukoresha Kuhiza Imashini.

Abarangije muri iri shuri bishimiye ko umuhati wabo utabaye impfabusa.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA, Dr Olusegun A. Yerokun, yashimiye abarangije, avuga ko amasomo yabo atagarukiye mu byumba by’amashuri, ahubwo yanabereye muri laboratwari no mu mirima.

Irakoze Mizero Axelle ni we wabaye umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi muri iki cyiciro.

Mu kumushimira, RICA yamuhaye akazi ko kuba Research Associate mu rwego rushinzwe ubushakashatsi.

Kuva yatangira gutanga impamyabumenyi, RICA imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 321.

Iri shuri ryashinzwe mu 2019 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Howard G. Buffett Foundation, ryubakwa ku buso bwa hegitari 1.300.

RICA rigamije guha urubyiruko ubumenyi bugezweho mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo rufashe guteza imbere umusaruro, kubungabunga ubutaka no guhangana n’ibibazo byugarije urwego rw’ubuhinzi.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *