Eddy Kenzo Mu Baharanira Grammy Awards

Eddy Kenzo afite imyaka 33 y’amavuko akaba umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakunzwe kandi kuva mu myaka myinshi ishize. Ubu ari ku rutonde rw’ibyamamare bikomeye ku isi bizahatanira ibihembo biri mu bikomeye ku isi bita Grammy Awards.

Guhemba abahanzi bakomeye batsindiye biriya bihembo bizabera i Los Angeles muri Leta ya California, Amerika.

Kenzo niwe muhanzi wa mbere muri Uganda utorewe kuzajya guhangana agamije kubona biriya bihembo bigereranywa n’ibyo mu Bufaransa bita ‘Victoires de la Musique en France.’

Grammy Awards yatangiye gutangwa mu myaka 50 ishize.

Kenzo afite umwihariko w’uko ari umwe mu bahanzi bakuriye mu bibazo ariko bakaza kubyivanamo ubu akaba ameze neza mu buhanzi bwe.

Yatakaje ababyeyi be afite imyaka itanu, akura nabi mu muhanda y’i Kampala.

Impano ye yaje kumugira icyamamare ku rwego rwo hejuru mu mwaka wa 2014, ubwo yasohoraga indirimbo yiswe Sitya Loss.

Aherutse gusohora indirimbo yise Guimme Love yaririmbanye n’Umunyamerika witwa Matt B.

Ikindi kintu gituma aba umuhanzi wihariye ni uko, mu buryo butandukanye n’abandi bahanzi bo muri Uganda, Eddy Kenzo aririmba mu Luganda kurusha uko akoresha Icyongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version