Eddy Kenzo Yaje Gukorana Indirimo Na Bruce Melodie

Umuhanzi Bruce Melodie wari umaze igihe gito avuye muri Tanzania gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi baho ukomeye witwa Harmonize yaraye yakiriye undi muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika y’i Burengerazuba witwa Eddy Kenzo.

Nawe aje gukorana nawe indirimbo.

Kenzo yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba yakirwa ku kibuga cy’indege.

Bruce Melodie niwe ubwe waje kumwakira ari kumwe n’abamurinda.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko indirimbo ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo izakorerwa muri Country Record igakorwa n’umusore witwa Element.

Ikindi ni uko ibikorwa bya Bruce Melodie muri iki gihe bigenwa kandi bigacungirwa hafi n’umuntu witwa Lee.

Uyu niwe bivugwa ko ari kumushakira abahanzi bakorana nawe mu Karere u Rwanda  ruherereyemo mu rwego rwo gukomeza kwagura ubwamamare bwa Melodie.

Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko Melodie yatengushwe na Koffi Olomide wari wamwemereye ko bakorana indirimbo ariko aza kugenda undi atabizi.

Producer ELEMENNT

Producer Element Wadukanye ‘Eleeeh’ Muri Buri Ndirimbo Akoze Ni Muntu Ki?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version