Producer Element Wadukanye ‘Eleeeh’ Muri Buri Ndirimbo Akoze Ni Muntu Ki?

Muri iyi minsi indirimbo yose igezweho mu Rwanda wumvamo akajambo ngo ‘Eleeeh’. Hari abakeka ko ari izina ry’umuhanzi runaka ariko burya ni agashya kazanywe n’umusore utunganya umuziki witwa Producer Element. Amazina ye ni  Fred Robinson Mugisha akaba akomoka  mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Aho uzumva Eleeeh uzamenye ko ari indirimbo yatunganyijwe n’umusore ukiri muto uzwi nka Element.

Akiri umwana yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Ubwo yajyaga kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nibwo yazibukiriye ibyo gukina umupira w’amaguru nyuma y’aho yari amaze kugirwa DJ w’ikigo ari nabwo yatangiye kwiga gucura injyana akoresheje porogaramu ya FL Studio.

- Advertisement -

Yaje i Kigali aje guhinduza indangamuntu ahageze asanga ntiyahava ngo asubire mu misozi y’i Karongi.

Yaje guhura n’umu-Producer witwa Iyzo wakoreraga muri NEP Records yakoreweno n’abahanzi nka Dj Pius.

Kuri we ngo byari nk’ibitangaza kujya aho hantu akahasanga umuhanzi w’icyamamare Dj Pius.

Yaganiriye na Iyzo amubwira ko azi gucura (Beats) gusa we amusaba ko ibyo yabireka ahubwo akibera umuhanzi.

Ati “Icyo gihe nahise ninjira mu bintu byo kuririmba, ibyo gutunganya indirimbo nsa n’ubyibagirwa ariko ndi mu rugo nkanjya nikorera injyana nkaziririmbamo kuko Iyzo yari yaranyemereye kumfasha.”

Iyzo wari waramwereye ubufasha yaje kubura umwanya amuhuza n’umuyobozi wa Country Records kugira ngo bakomeze kumuba hafi.

Kubera ko kubaka izina mu muziki bisaba ingufu, yaje kuva mu byo kuririmba ahitamo studio atangira gutunganya indirimbo(production) buhoro buhoro.

Umuyobozi wa Country Records uzwi nka “NoopJa” yaje kubimufashamo amushakira amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye no gutunganya indirimbo yahawe n’aba Producers bo muri Nigeria.

Yatangiye gukora indirimbo muri kanama 2019 ariko agakorana n’ abahanzi batazwi.

Muri icyo gihe nibwo yakoze injyana y’indirimbo y’umuhanzi Danny Vumbi yitwa “Muto” , Vumbi nawe amuhuza na Bruce Melodie waje gutuma tumenya izina ‘Element.’

Element yemeza ko indirimbo “Henzapu” yakoreye Bruce Melodie yamubereye nk’itara ryamucaniweho kuko kuva ubwo abahanzi bamumenye bagatangira no kumugana.

Bruce Melodie ubwo yakoraga iyo ndirimbo ‘Henzapu’ yifashishije imbuga nkoranyambaga kugirango yereke abakunzi be uko biba bimeze muri Studio yo bari gutunganya indirimbo.

Muri iki gikorwa hagaragayemo isura nshya, umusore ukiri muto witwa Element ari we wari wicaye imbere ya Piano yiteguye gukora iyi ndirimbo.

Bruce Melodie icyo gihe yavuze ko uyu Element n’ubwo atamenyerewe mu muzika ariko afite ubuhanga budasanzwe ari nayo mpamvu yemeye ko bakorana.

Intego ya Element  ni uko mu myaka itanu iri imbere azaba amaze gushyira itafari rigaragara ku muziki nyarwanda rwa bamwe muri bagenzi be bakorera muri Nigeria.

Kugeza ubu amaze gukorana n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda barimo Meddy, The Ben, Davis D, Christopher, Mico The Best, Platini, Danny Vumbi, Bruce Melodie n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version