Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ejo Nzamera Nte? Ikibazo Abanyarwanda Bibaza Kubera Izamuka Ry’Ibiciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ejo Nzamera Nte? Ikibazo Abanyarwanda Bibaza Kubera Izamuka Ry’Ibiciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2022 8:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mukasarasi utuye mu Murenge wa Remera ahitwa mu Gihogere avuga ko iyo urebye uko ibiciro bihagaze ku isoko ubona ko ibintu bikomeje uko bimeze muri iki gihe, abantu benshi bazasuhuka bakava i Kigali! Hari n’abandi nkawe babwiye Taarifa ko muri iki gihe abantu benshi babaza bati: “ Ejo nzamera nte ko ibintu bikomeye?!”

Mu Mujyi wa Kigali ibintu byarahenze k’uburyo hari aho ikilo cy’isukari cyarengeje Frw 2000.

Hari undi muturage witwa Rutazibwa utuye ahitwa Nyacyonga mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo uvuga ko n’ubwo ibishyimbo byeze, ariko ikilo cyabyo kigura Frw 500 ni ukuvuga ko cyiyongereyo Frw 100 ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi macye ashize.

Bikorimana wo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho nawe avuga ko iwabo iriya ibintu bitoroshye.

Ati: “ Kubona n’inaha ikilo cy’isukari ari Frw 2000 nk’uko bimeze iyo za Kigali ni ikibazo gikomeye. Guhingira Frw 1000 ku munsi akavamo inusu y’isukari yonyine ntube wagura umuti w’isabune wa Frw 1200 ni ikibazo kidukomereye.”

Uyu muturage yatubwiye ko muri aho atuye Litiro y’ubuto igura Frw 3700 ni ukuvuga hafi imibyizi ine y’umuhinzi uhingira Frw 1000 ku munsi.

Bikorimana yunzemo ati: “ Ikindi gituma ibintu birushaho gukomera ni uko n’abahembwa ku kwezi batongererwa umushahara. Iyaba bongererwaga umushaha bajya baduha akazi ayo basaguye bakaduhemba.”

Mu mibare ku rwego rw’igihugu, iki kibazo giteye inkeke!

Imibare yerekana ko ibiciro biri kuzamuka cyane

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi gushize (Mata, 2022), byazamutse cyane ugereranije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2022.

Byaranazamutse kandi ugereranyije  n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uku( Mata) mu mwaka ushize(2021).

Kuba ibiciro byariyongereye ku kigero cya 10% mu kwezi kumwe( Mata, 2022) ntibisanzwe.

Imibare y’iki kigo yerekana ko ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022, ugereranyije na Mata 2021, ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 7,5%.

Impamvu iki kigo kigaragaza ni uko ngo muri Mata 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 15,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 7% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 15%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Mata 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9,1%.

Ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,4%, iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3,3%.

Imibare y’iki kigo kandi yerekana ko muri Mata 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 11% ugereranyije na Mata 2021.

Ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 4,3%, bimwe mu bigaragazwa na NISR nk’impamvu zatumye ibiciro byiyongera muri Werurwe, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 12,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16,8%, ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 18,8% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 11,3%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022 ubona ko ibiciro byiyongereye ho 4,7%.

Ni izamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 9,1%.

Mu buryo bukomatanyije, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko muri Mata 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 10,5% ugereranyije na Mata 2021.

Muri Werurwe 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 5,6%, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mata 2022 ni uko ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13,1% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 13,4%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,7%, iri zamuka ahanini rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,6%.

TAGGED:AmasokofeaturedIbiciroKigaliNyaruguru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agahinda K’Ingabo Za Israel Kubera Intambara Z’Urudaca
Next Article Rwanda: Hari Kubera Inama Ibaye Bwa Mbere Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?