Elon Musk Yarakaje Israel

Umukire wa Kabiri ku isi witwa Elon Musk yatangaje ko agye guha murandasi abo muri Palestine kandi ibi Israel ntibishaka kubera kwanga ko byaya urwaho abarwanyi ba Hamas bagashobora guhanahana amakuru bakaba bakora ibikorwa byabo bya gisirikare.

Musk asanzwe afite ikigo kitwa Starlink gitanga murandasi.

Kuva ubwo ingabo za Israel zinjiraga muri Gaza, murandasi yahise ivaho ndets n’amashanyarazi yavuyeho.

Amazi, ibiribwa, Petelori n’ibindi bintu nkenerwa ntibipfa kwinjira muri Gaza kubera ko Israel idashaka ko byakwinjira uko bisanzwe bibikora kuko Hamas ishobora kubyuririraho igakorwa byayo by’iterabwoba.

Aho Elon Musk atangarije ko agiye guha Gaza mourandasi, abantu benshi biganjemo abanya Israel bavuze ko byaba ari ubushotoranyi ashaka.

Mu kubasubiza, Musk yavuze ko abatuye Gaza ari abaturage nk’abandi bose kandi ko azabafasha bo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri iyo ntara.

Minisitiri w’Itumanaho muri Israel, Shlomo Karhi yahise aburira Musk, avuga ko ibyo ashaka gukora ari ugushyigikira iterabwoba kuko umutwe wa Hamas nubona murandasi ngo uzayifashisha mu bikorwa by’iterabwoba.

Shlomo Karhi

Yavuze ko nibikorwa Israel izahita ihagarika imikoranire yose na Starlink.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version