Jeannette Kagame Asaba Abanyarwanda Kwirinda Za ‘Munyangire’

Madamu Jeannette Kagame yabwiye Abanyarwanda muri rusange n’abagize Unity Club by’umwihariko ko bidakwiye ko batsindwa n’imitekerereze n’imigirire ishingiye kuri za munyangire, ikimenyane, indonke cyangwa itonesha.

Yabivugiye mu ijambo ryo gufungura Ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi ryaraye ribereye mu Intare Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Insanganyamatsiko y’iri huriro yari “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu” .

Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye iryo huriro ko kuba  imyaka igiye kuba 30 Abanyarwanda barahisemo ubumwe n’ubudaheranwa, ari ikintu cy’agaciro kanini bakwiye gusigasira.

- Advertisement -

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko zimwe mu ndangagaciro zigomba gukomeza kuranga Abanyarwanda harimo no kwirinda ingeso mbi nk’ikimenyane, gushaka indonke, munyangire n’ibindi.

Izi ngeso ziri mu zibangamira ubusugire bw’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje gusigasira.

Ubumwe b’Abanyarwanda ni ikintu cy’agaciro kanini kubera ko iyo bubuze biteza ikibazo gikomeye nk’uko Amateka yo mu myaka  ikabakaba 30 ishize yabyerekanye.

Icyakora intambwe ubumwe bw’Abanayrwanda bumaze gutera irashimishije.

Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge (RECONCILIATION BAROMETER) bwakozwe muri 2020 bwerekana Ndi Umunyarwanda ifite uruhare runini mu kubambira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ababyemeza batyo bari ku kigero cya  98.5%

Ikindi bwagaragaje ni uko igipimo mpuzandengo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka kuko muri 2015 cyari kuri 92.5%, mu mwaka wa 2020 kigera kuri 94.7% bivuga ko muri yo myaka itanu igipimo cyabwo  cyazamutseho 2.2%.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yabwiye abaje mur Ihuriro rya Unity Club ko  uburezi n’ubuzima ari zimwe mu nkingi zaje ku isonga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Muri iri huriro, hari abarinzi b’igihangu barindwi babiherewe umudari barimo Abanyarwanda batatu(3) n’abanyamahanga bane(4).

Barimo Mukamunana Nyirambonera Judith wareze abana b’ imfubyi mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo.

Mu bandi bahawe ibihembo bakanagirwa abarinzi b’igihango kandi harimo Mpirwa Azzaria warwanyije ivangura mu gihe yari umuyobozi ku rwego rwa konseye( muri iki gihe wamugereranya na Gitifu w’Umurenge).

Uyu yaje kwicwa azize kwanga ikibi no kukirwanya.

Undi ni Marie Jeanne Noppen Umubiligikazi wari umurezi mu Kigo cy’amashuri cya Nyundo, yarwanye ku banyeshuri yareraga mu gihe Interahamwe zashakaga kubica.

Yanze kenshi ivangura ubwo yangaga ko abana bari mu bwoko bw’Abatutsi bashakaga kwirukanwa mu mashuri.

Mu mwaka wa 2007 nibwo yatabarutse, abo yafashije bamushimira ibyo yabafashije kugeraho.

Undi ni Padiri Pierre Simons Umubiligi wanze gusiga abana yareraga ngo ahunge mu gihe cya Jenoside, yanahishe Abatutsi benshi bamuhungiyeho.

Nyuma ya Jenoside yakomeje kwita ku mpfubyi, aza gupfa mu mwaka wa 2020.

Undi ni Frère  Pierre Lefloc’h Umufaransa warokoye Abatutsi 32  muri Jenoside, akaba yaranze kubasiga ahubwo abafasha guhungira mu Burundi.

Na nyuma yaho yakomeje ibikorwa byo kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aza gutabaruka mu mwaka wa 2019.

Undi ni Muhamood Noordin Thobani, Umugande washyinguye imibiri irenga ibihumbi 10 y’Abatutsi bazize Jenoside bishwe bagatabwa mu mugezi w’ Akagera agira n’uruhare mu kubaka inzibutso

Undi ni Mutabazi Ally mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungushije Abatutsi barenga 100 bahigwaga bitwa ibyitso bahungira muri Tanzania.

Mu gihe cya Jenoside nabwo yagarutse mu Rwanda afasha n’ubundi abahigwaga guhunga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version