Perezida w’u Bufaransa uherutse kubitorerwa Emmanuel Macron azarahira mu mpera z’iki Cyumweru taliki 07, Gicurasi, 2022 nibwo azarahirira inshingano zisubiyemo zo kuyobora u Bufaransa.
Ikinyamakuru cyandikirwa i Paris Umurwa mukuru w’u Bufaransa kitwa Le Parisien nicyo cyabitangaje.
Macron yari aherutse gutsinda Marine Le Pen bari bahanganye mu Matora y’Umukuru aherutse.
Nibo kandi bari bahanganye mu matora yabaye mu mwaka wa 2017 ubwo Macron yatorwaga kuri Manda ya mbere.
Macron yatsinze Le Pen ku manota 58% kuri 42%, icyo gihe uyu mugabo yahise ajya kwishimira intsinzi ari kumwe n’umugore we Brigitte Macron.
Babwiye Abafaransa ko imyaka itanu bamaranye yabakomeje kuko bayihuriyemo na byinshi bikomeye .
Macron ati: “ Nishimiye kongera gukorera igihugu cyanjye mu yindi myaka itanu iri imbere kandi, k’ubufatanye bwanyu, byose tuzabishobora.”
Uko Abongereza bakiriye intsinzi ya Macron