Emmanuel Macron Ararahirira Kuyobora Indi Manda ‘Vuba Aha’

Perezida w’u Bufaransa uherutse kubitorerwa Emmanuel Macron azarahira mu mpera z’iki Cyumweru taliki 07, Gicurasi, 2022 nibwo azarahirira inshingano zisubiyemo zo kuyobora u Bufaransa.

Ikinyamakuru cyandikirwa i Paris Umurwa mukuru w’u Bufaransa kitwa Le Parisien nicyo cyabitangaje.

Macron yari aherutse gutsinda Marine Le Pen bari bahanganye mu Matora y’Umukuru aherutse.

Nibo kandi bari bahanganye mu matora yabaye mu mwaka wa 2017 ubwo Macron yatorwaga kuri Manda ya mbere.

- Advertisement -

Macron yatsinze Le Pen  ku manota 58% kuri  42%, icyo gihe uyu mugabo yahise ajya kwishimira intsinzi ari kumwe n’umugore we Brigitte Macron.

Babwiye Abafaransa ko imyaka itanu bamaranye yabakomeje kuko bayihuriyemo na byinshi bikomeye .

Macron ati: “ Nishimiye kongera gukorera igihugu cyanjye mu yindi myaka itanu iri imbere kandi, k’ubufatanye bwanyu, byose tuzabishobora.”

Uko Abongereza bakiriye intsinzi ya Macron

Intsinzi Ya Macron Mu Maso Y’u Bwongereza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version