Hon Tito Rutaremara Avuga Ko Abazungu Bibeshye Ku Banyarwanda

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda Tito Rutaremara mu nyandiko yacishije kuri Twitter nk’uko asigaye abigenza iyo ashaka ko abahamukurikira bamenya ibyo yabonye mu buzima bwe bwa Politiki, yagarutse ku mateka yaranze Abakoloni n’Abanyarwanda, avuga ko ku ikubitiro abakoloni bibeshye ku bwenge n’ubumwe  by’Abanyarwanda.

Mu magambo macye, Rutaremera yavuze ko uretse no mu Rwanda rwa kera, henshi ku isi imirimo yari itunze abantu yari itatu:

Ubuhinzi, ubworozi n’ubuhigi.

By’umwihariko mu Rwanda, abatungwaga no guhinga  bitwaga Abahutu, abatungwaga no korora bakitwa Abatutsi, abatungwaga no guhiga  bititwa Abatwa.

- Advertisement -

Buhoro buhoro uko ibihe byagiye bihinduka , abantu batura hirya no hino bakanahororera, byatumye ubuso bw’amashyamba bugabanuka, abahigi batangira guhinga cyangwa korora, bitabira n’ubundi bukorikori.

Bamwe babaye ababumbyi, abandi baba ababaji gutyo gutyo…

Rutaremara avuga ko uko Abanyarwanda biyongeraga,  abaroraga batangiye ibikorwa byo guhinga, henshi imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi barayivanga, abantu bagakora byombi cyane cyane abifite.

Mu misozi miremire niho ubworozi butakunze kubera ko kurororera amatungo maremare mu misozi ihanamye atari igitekerezo cyiza.

Icyo yaharaniye n’ubu agiharanira ni ubumwe bw’Abanyarwanda

Ikindi avuga ni uko abahinzi nabo babiretse bitewe n’uko hari aho bageraga bagasanga ubutaka bwaragundutse cyangwa imvura itahagwa ku gipimo gihagije bakahimuka.

Kuri Rutaremara, ubworozi bwagize agaciro mu mibereho y’Abanyarwanda kurusha ubuhinzi n’ubuhigi kubera ko bwo bwari ubutunzi umuntu yashoboraga kwimukana.

Ufite inka nyinshi akitwa Umututsi, akaba umukire mu bandi.

Umunyarwanda wagira inka yabaga Umututsi, ugize inka nkeya cyangwa ntazigire akaba Umuhutu, Umutwa akaba wa wundi utunzwe no kubumba no kubaza.

Mu Ntangiriro z’Ikinyejana cya 20, ni ukuvuga mu myaka ya 1900 Abazungu baje mu Rwanda basanze rufite urwego rw’iterambere ruriho kandi rifatika.

Tito Rutaremara avuga ko byabatangaje.

Ngo  bumvaga ko amajyambere aturuka iwabo gusa, ko Abirabura bakiva ku rwego rw’inguge batakwivumburira amajyambere ahanitse nkayo.

Baribazaga bati:  “Ni bande bayagejeje mu Rwanda ?”

Avuga ko Abazungu bageze ibwami basangayo abantu b’ibwami ari Abatutsi (abakire) bati: “aba nibo bagomba kuba barazanye amajyambere.”

Ibyo byarabatangaje batangira kwibaza aho abo bantu baturutse.

Tito Rutaremara avuga ko Abazungu bibazaga aho Abatutsi baturutse ndetse n’aho Abahutu baturutse.

Icyakora ku byerekeye Abahutu ndetse n’Abatwa, Abazungu baje kwanzura ko bamwe( Abahutu) baturutse muri Tchad na Cameron(Aba Bantu) n’aho Abatwa bakaba kavukire mu mashyamba y’ibice u Rwanda rwahozemo.

Ihurizo ryari iryo kumenya aho abo bantu b’abakire bazanye amajyambere bitwa Abatutsi bakomotse!

Mu gushaka igisubizo, hari bamwe  mu banditsi b’Abazungu banditse ko Abatutsi baje mu Rwanda baturutse muri Mesopotamia( Iraq na Iran by’ubu), abandi nka Del Perugia bandika ko bavuye mu misozi ya Caucase mu Burusiya.

Umunya Senegal w’intiti cyane witwa Cheik  Anta Diop( yapfuye mu mwaka wa 1986) we yanditse  ko Abatutsi bakomoka kuri bamwe mu bubatse inzu z’abami ba Misiri ya kera zitwa Pyramides.

Muri urwo ruhererekane rw’ibisobanuro, byaje kwemezwa ko Abatutsi baturutse muri Ethiopia.

Abahanga barahuruye…

Nyuma y’ibi, abahanga mu miterere n’amateka y’abantu  (anthropologists) barahuruye baza kureba abo Batutsi no kwiga imibereho yabo.

Bibazaga abo bantu baje mu Karere k’Afurika y’Ibiyaga bigari byAfurika  abo ari bo.

Umusaza Rutaremara avuga ko bariya bahanga babanje kureba igihagararo cy’Abahutu n’Abatutsi, babandi bitaga Abatutsi basanga bamwe ari barebare abandi ari bagufi, basanga hari abafite imisaya miremire abandi bafite imisaya migufi.

Icyakora mu gupima kwabo baje gusanga ibi ari ko biri no mu bo  bitaga Abahutu.

Tito Rutaremara avuga ko nyuma y’uko Abazungu basanze iby’imisaya igoroye n’imigufi biri ku Batutsi barebare n’abagufi, bikaba ku Bahutu barebare n’abagufi, bahinduye umuvuno batangira kureba imibereho yabo.

 

Basanze  mu mibereho y’Abanyarwanda babayeho kimwe, bajya mu rurimi basanga bafite ururimi rumwe, bajya mu myemerere basanga bafite Imana imwe bemera bose kandi basenga kimwe, bareba mu muco basanga bafite umuco umwe.

Ku byerekeye imiturire nabwo basanze Abanyarwanda batuye hamwe, ubuzima ari bumwe.

Ubumwe bw’Abanyarwanda bwarabacanze…

Nyakubahwa Tito Rutaremara avuga ko nyuma yo kubona ibyo, abahanga b’Abazungu ubumwe bw’abanyarwanda bwabatangaje, barumirwa!

Batumije  abahanga bo gupima imisaya, amazuru, umutwe, agahanga n’ijosi.

Aba bahanga nabo bababwira ko Abanyarwanda bose ari bamwe.

Icyakora nk’uko  Rutaremara yabyanditse kuri Twitter, abategetsi ba Leta y’Ababiligi n’abategetsi b’Idini Gatulika baranze bararahira bati: “Abanyarwanda bose ntibagomba kuba bamwe!”

Akomeza avuga ko hari bamwe muri bo bagiraga bati: ‘Ariko mwaretse ufite inka zirenze 10 akaba   Umututsi, ufite inka ziri hasi y’icumi cyangwa utayigira akaba Umuhutu?”

Babishyizeho babishyiraho babyandika mu ibuku.

Ubu buryo bwo gupima Umuhutu cyangwa Umututsi ushingiye ku mubare w’izo atunze, nabwo bwarimo inenge kuko mukuru w’umuntu yashoboraga gutunga nyinshi akitwa Umututsi, murumuna we agatunga inka ncye akitwa Umuhutu kandi bose ari bene mugabo umwe.

Mu magambo ye kandi avunaguye, Tito Rutaremara avuga ko uko ari ko imbuto yo kuzaca Abanyarwanda mo ibice yaje kuvamo ubwoko yabibwe.

Asezeranya abamukurikira kuri Twitter ko ubutaha azababwira uko abo bantu batandukanyijwe hashingiwe ku inka 10, hemezwa ko badahuza  race( ni ubwoko bw’ikinyabuzima bugitandukanye n’ikindi mu maraso), bivuga ko umuvandimwe umwe yagiraga iye undi akagira iye kandi bavukana.

Ni Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Inararibonye z’u Rwanda. Aha yaganiraga na Perezida Paul Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version