Museveni Arashaka Ko EAC Ishyiraho Ingabo Zo Kohereza Muri Mozambique

PerezidaYoweri Museveni aherutse kuvuga ko Minisiteri z’ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba nibiba ngombwa zizahuza ingabo zigakora itsinda ryakoherezwa muri Mozambique guhangana n’abarwanyi bamaze iminsi muri Cabo Delgado.

Museveni avuga ko iki ari igitekerezo cyiza cyazashyirwa mu bikorwa mu myaka iri  imbere mu gihe bizagaragara ko abarwanyi bo muri Cabo Delgado babereye ibamba ingabo z’u Rwanda n’iza SADC zimaze iminsi zibarwanya.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yavugiye kiriya cyifuzo mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we Filipe Nyusi uherutse kumusura.

Filipe Nyusi yageze muri Uganda taliki 27, Mata, 2022 mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

- Advertisement -

Kuba Uganda ivuga ibi ariko bifite imvano!

Guhera mu mwaka wa 2017, Uganda yohererezaga Mozambique intwaro zo guhangana na bariya barwanyi.

Museveni yabwiye mugenzi we ati: “ Niba muri Cabo Delgabo bidakemutse vuba, bizaba ngombwa ko twoherezayo ingabo nyinshi kandi zikwije.”

Avuga ko Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba idashobora kwemera ko Intara za Mozambique nka Nyasa na Cabo Delgado zakwigarurirwa n’abarwanyi ahubwo ngo uzabagabaho ibitero bikomeye nk’ibyo ibihugu bigize uyu muryango byagabye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zikivuna abari baharahagize indiri.

The East African yanditse ko ikindi Museveni yabwiye mugenzi we Nyusi ari uko yiteguye kuzohereza ingabo mu Mujyi wa Montpeuze zikazaba zifite inshingano yo kurinda imirima y’abaturage ndetse n’imishinga yo kwita ku binyabuzima by’aho yahatangijwe zikabikora hirindwa ko byakwangizwa n’abarwanyi bamaze igihe barakuye abaturage mu byabo.

Perezida Nyusi yibukije abanyamakuru ko Museveni ari mu barwanyi ba mbere bitoreje kandi batangirira intambara muri Mozambique, icyo gihe hari mu myaka ya 1970.

Yavuze ko ari [Museveni] mu bantu ba mbere Nyusi yamenyesheje ibiare muri Cabo Delgado , icyo bari bahuriye i Addis Ababa  mu Nama yahuje ibihugu by’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Nyusi yashimye ko Uganda iha igihugu cye inkunga y’ibikoresho ku rugamba kandi ngo ni inkunga yo gushimirwa.

Mu gihe Uganda ishaka kohereza ingabo muri Mozambique kandi mu buryo bweruye, u Rwanda rwo rwabagejeje yo muri Nyakanga, 2021.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje akazi muri Mozambique

Ni Mozambique yabirusabye kubera ko yari izi neza ko rufite abasirikare n’abapolisi bashobora kugira icyo bahindura kandi zarabikoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version