Equity Bank Plc Igiye Gufasha Abantu Gusobanukirwa Iby’Imari

Namara na Shyaka Nyarwaya nyuma yo gusinya amasezerano y'imikoranire.

K’ubufatanye n’Ikigo Afri-Global Cooperation Program Ltd (AGCP), Banki ya Equity Bank Plc igiye gushyiraho uburyo bwo gusobanurira abantu uko imari ivuka n’uko icungwa mu buryo burambye.

Izabikora bishingiye ku masezerano y’ubufatanye impande zombi zasinyanye.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizamara imyaka itanu rikaba rigamije gufasha mu kugabanya ubushomeri mu Banyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Mu kubikora, abakozi ba Equity Bank bazakorana nabo muri kiriya kigo mu gusobanurira abantu uko umutungo uboneka no kuwucunga binyuze cyane cyane mu kwizigama cyangwa gushora ahatekanye kandi hunguka bifatika.

- Kwmamaza -

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo AGCP witwa Michael Shyaka Nyarwaya avuga ko ibikubiye muri ariya masezerano bigamije kuzigisha abantu gukoresha neza umutungo wabo no kubafasha mu kwihangira imirimo.

Ati: “Turagira ngo dufashe Abanyarwanda n’Abanyafurika binyuze mu  kubatoza kwizigamira. Niyo mpamvu twifatanyije na Banki ikomeye nka Equity kugira ngo tubibigishe ari nako babishyira mu bikorwa, nibamara kubikora, ejo bizabafasha”.

Shyaka Nyarwaya avuga ko mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ariya masezerano, abagenewe iriya gahunda bazahugurwa, bigishwe kandi ibigo bito n’ibiciriritse biterwe inkunga.

Hannington Namara uyobora Equity Bank Plc avuga ko intego y’ikigo ayoboye ari ukugira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, by’umwihariko gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) mu kubaka ejo hazaza heza kandi harambye.

Nk’umuntu uyobora Banki nini, Namara avuga ko bakora uko bashoboye ngo bazamurire urwego ibigo by’imari bito n’ibiciriritse kuko bifite uruhare rugaragara mu bukungu bw’u Rwanda.

Namara avuga ko ubufatanye bwa Banki ayoboye na kiriya kigo, abagenerwabikorwa b’iriya gahunda bazayungukiramo byinshi.

Zimwe mu mbuto avuga ko zizaturuka mu ishyirwa mu bikorwa by’iriya gahunda ari iterambere ry’abo igenewe ndetse n’ibihugu bakomokamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version