Komisiyo Y’Afurika Yunze Ubumwe Yishimiye Guhura Kwa Kagame Na Tshisekedi 

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Mahamoud Ali Youssouf yavuze ko guhura kwa Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar ari ibyo kwishimira.

Abakuru b’ibihugu byombi baraye bahuriye i Doha muri Qatar ku buhuza bw’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.

Youssouf yavuze ko guhura kwa Kagame na Tshisekedi ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda na DRC ari ibihugu bishaka gusubiza ibintu mu buryo.

Avuga ko bigaragaza ko amahoro n’umutekano birambye ari intego Kigali ‘ihuje’ na Kinshasa.

- Kwmamaza -

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe avuga ko kuba Abakuru b’ibihugu byombi bagaragaje ko bashaka ko intambara hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa ihagarara ari ibyo kwishimira.

Ibi ngo bigaragarira no mu nama zahuje EAC na SADC harimo n’iyabereye i Dar es Salaam Tariki 08, Gashyantare, 2025.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uvuga ko uzashyigikira ingamba z’iriya miryango mu guhuza impande zombi, ukemeza ko ibisubizo bitanzwe b’Abanyafurika ku bibazo byabo biba ari ibyo gushyigikirwa.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Mahamoud Ali Youssouf yashimiye Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani kubera uruhare rwe mu kongera kubaka umubano hagati ya Kigali na Kinshasa.

Icyakora Afurika Yunze Ubumwe isaba izindi nzego zisanzwe ziri muri iki kibazo gukomeza gusigasira umuhati wo kugarura no kubungabunga amahoro mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba aho u Rwanda na DRC biherereye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version