Equity Bank Yaguze 90% Bya Cogebanque

Amakuru yari amaze iminsi avugwa y’uko Equity Bank igiye kugura COGEBANQUE yabaye impamo. Ubuyobozi bw’iyi Banki bwatangaje ko bwamaze kugura 90% by’imigabane yose yari isanzwe iri muri COGEBANQUE.

Equity Group Holdings Plc yatangaje iby’igurwa rya COGEBANQUE nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’iki kigo n’ubuyobozi bwa COGEBANQUE (Compagnie Générale de Banque).

Ibisabwa byose nibiboneka kandi bikemerwa mu rwego rw’imikorere y’amabanki, ikigo Equity Group Holdings Plc kizishyura miliyari Frw 54.68 ( ni ukuvuga miliyoni $48) bityo kibe cyegukanye  91.93%  by’imigabane yose isanzwe icungwa na COGEBANQUE.

Abahanga mu by’amabanki n’ubukungu bavuga ko Equity Bank nirangiza kugura COGEBANQUE bizatuma iba banki ya kabiri nini mu Rwanda(isanzwe iri ku mwanya wa kane) kuko bizatuma igira umutungo mbumbe ungana na 18% by’imari yose iri mu banki mu Rwanda.

Bizatuma kandi ishami ry’iyi banki mu Rwanda ryongera imbaraga rijye ku rwego ruyingayinga urw’ishami ryo muri Kenya( Equity Bank Kenya) ariko risumbe iry’iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (Equity BCDC).

Dr James Mwangi uyobora Equity Bank ( amashami yose) yabwiye Taarifa ko mu myaka iyi banki imaze ikorera mu Rwanda, yazamuye urwego rwayo kandi igira uruhare rugaragara mu buzima bw’urwego rw’imari mu Rwanda.

Umuyobozi wa Equity Bank, Dr. James Mwangi

Avuga ko imibare yerekana ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu myaka itanu ishize wazamutse ku kigero cya 6.5% kandi ngo iri zamuka rihagaze neza mu ruhando mpuzamahanga.

Mwangi avuga ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryitezweho gukomeza bitewe n’igenamigambi rihamye mu nzego zirimo ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli, gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe indege, kuzamura urwego rw’inganda no guha ingufu izindi nzego z’ubukungu.

U Rwanda rushaka kubaka ubukungu bukomatanyije ariko burengera ibidukikije.

Ikindi ni uko banki zitezweho kuzagira uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu.

Umuyobozi wa Equity Bank, Dr. James Mwangi avuga ko kuba banki ye igiye kugura COGEBANQUE ari ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwayo bwamaze kubona ko urwego rw’imari mu Rwanda ari urwo kwizerwa.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye Taarifa( ishami ry’Icyongereza)  ko guhuza imbaraga kwa Equity Bank n’iyo igiye kugura bizatuma urwego rw’amabanki rw’u Rwanda rurushaho gukomera.

Abahanga mu igenamigambi mu by’imari bavuga ko Equity Bank izakoresha imbaraga izahabwa no kugura COGEBANQUE bikazatuma urwunguko rwayo ruzamuka rukagera kuri 54%.

COGEBANQUE iraje igurwe na Equity Bank

Bizaba ari uburyo ibonye bwo kugira uruhare mu gufasha u Rwanda kuzamura ubukungu bwarwo bumaze iminsi bwaragizweho ingaruka na COVID-19.

Equity Bank ifite amashami 28 hirya no hino muri Afurika harimo n’iryo mu Rwanda.

Indi nkuru ishishikaje wasoma:

Kuki Banki Za Kenya Zikomeje Kwigarurira Isoko Ry’U Rwanda?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version