Eric Mbirizi Yavuye Muri Rayon

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yatandukanye na Eric Mbirizi wakinaga hagati.

Uyu musore ukomoka mu Burundi yahisemo kuva muri Rayon kandi ngo ni ikintu cyakozwe ku bwumvikane bw’impande zombi.

Itangazo rya Rayon Sports ryacishijwe kuri Twitter ryifuriza Eric Mbirizi kuzagira ishya n’ihirwe mu byo azakora ejo hazaza.

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bavuga ko Mbirizi atari akiri umukinnyi ufite ibakwe n’ubuhanga k’uburyo yakomeza gukinira Rayon.

Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa mbere kubera intsinzi n’igikundiro ifite mu Banyarwanda.

Eric Mbirizi yavutse taliki 20, Mata, 1988. Yakinnye mu ikipe y’igihugu y’Uburundi, Intamba ku Rugamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version