Nyaruguru: Abana Basanze Umugore Yiciwe Mu Murima

Umuhanda uhuza Nyaruguru na Huye

Mu Mudugudu wa Umurambi, Akagari ka Mubuga muri Kibeho mu Karere ka Nyaruguru haravugwa umurambo w’umugore uherutse kubonwa n’abana bari bagiye kwahira ubwatsi mu gitondo kare. Abahageze basanze ubwo mugore yakubiswe igikoresho bahingisha kitwa majagu.

Hari abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho ubwo bwicanyi.

Bakekwaho kwica umugore bamusanze mu murima aho yari yagiye gukura ibijumba.

Byabaye taliki ya 20, Kanama, 2023.

Uwapfuye yitwaga Mukandori Béatha w’imyaka 48 y’amavuko.

Inzego z’umutekano zagiyeyo zisanga kuko uriya mugore yishwe.

Uko bigaragara, abamwishe baranamushinyaguriye kubera ko  umubiri we ufite ibikomere mu mutwe, mu maso huzuye amaraso kandi isura ye ntigaragara neza.

Umurambo wari uryamye mu murima hirya hari ibijumba yari amaze gukura nk’uko UMUSEKE wabyanditse.

Ikindi ni uko nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo.

Meya  w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko iyi nkuru bayimenye kandi ngo inzego z’umutekano ziri mu iperereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version