Ese Federasiyo Y’Abanditsi Nyarwanda Izacyemura Ibyo Bigeze Gushinjwa Na Guverinoma?

Hashize imyaka mike Ikigo cy’igihugu cy’uburezi gitangaje ko iyo urebye ibitabo bigenewe abana b’u Rwanda ariko byacapiwe hanze usangamo amakosa menshi y’imyandikire.

Iki kigo cyavuze ko biri mu byatumye Guverinoma y’u Rwanda yiyemeza kujya bicapirwa mu Rwanda kandi ikaba ari yo ibyikorera.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yegeze kubwira Abagize inteko ishinga amategeko ko Leta yatangije Politiki yo gukorera ibitabo imbere mu gihugu, hirindwa ko iyi gahunda yakorwa n’abanyamahanga bigahenda igihugu.

Hari Kuwa Kabiri taliki 01, Ukuboza, 2020 ubwo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabibwiraga Intumwa za rubanda.

- Advertisement -

Icyo gihe Dr Ngirente yavuze bwari uburyo bushya bwatumye u Rwanda rubika mu isanduku yarwo miliyari 6.2 Frw.

Muri 2018 Minisiteri y’uburezi yasanze ngo  ibyiza ari uko yagura ububasha bwose bwo gutunganya ibitabo(copyrights) ku bigo by’abikorera byari bisanzwe bikora ako kazi kugira ngo ibone uko inoza imyandikirwe n’imikorerwe y’ibitabo bigenewe abana b’u Rwanda.

Impuguke mu bijyanye n’ingamba zo koroshya ubucuruzi Frank Shumbusho wakurikiranye ikibazo cy’imitunganyirizwe y’icyo Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi ivuga ko ari ‘Politiki y’uburezi,’  yigeze kutubwira ko ahubwo hari amafaranga menshi yatagagujwe mu gutunganya biriya bitabo kandi ntibyatanga n’umusaruro wari witezwe.

Federasiyo y’abanditsi nyarwanda iherutse gutorwa ngo icunge imyandikire, imitunganyirizwe n’imisohorerwe y’ibitabo ifite akazi ko kwerekana ko noneho baje guhinyuza ibyo Guverinoma yavugaga ko bidatunganye  mu mikorere yabo.

Iyi Federasiyo iyobowe na Bwana John Rusimbi yitwa Rwanda’s Book Industry Federation.

Hagati aho, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavugaga kuri Politiki y’u Rwanda kubyerekeye gucapa no gusohora ibitabo, yavuze ko kuba u Rwanda ari rwo rubyicapira byatumye hari amafaranga rudahora ngo yishyurwe abanyamahanga babitunganyije.

Yavuze ko abarirwa muri Miliyari Frw 6.2.

Frank Shumbusho we yatubwiye ko kuri we iriya mibare igomba kuba yaracuzwe(gutekinikwa).

Yavuze ko ahubwo hari amafaranga yasesaguwe muri ishyirwa mu bikorwa by’iyo Politiki.

Yunzemo ko  mbere y’uko hagira ibindi bikorwa mu guteza imbere iby’ibitabo, hagombye kubanza gusohorwa politiki ihamye y’uburezi ikaza isobanura uko buri rwego rugize uburezi bw’u Rwanda rukora, harimo n’urwego rwo gutunganya ibitabo.

Shumbusho icyo gihe yatubwiye ko Leta yagombye no kurekera abikorera ku giti cyabo uburenganzira bwo gutunganya ibitabo aho kugira ngo abe ari yo ibijyamo kandi hari abaturage ba rwiyemezamirimo babishoboye.

Shumbusho ati: “  Icya mbere dukwiye guheraho ni uko  igihugu cyacu nta Polikiti ihamye igenga uburezi ishingiye ku Itegeko rigenga uburezi ihari. Ubu[hari mu mpera za 2020) umushinga waryo nibwo uri kuganirwaho mu Nteko ishinga amategeko. Biragoye rero kuba Government yamurika ibyagezweho mu rwego runaka rw’ubuzima bw’igihugu kandi nta murongo wa Politiki ufite itegeko riwugenga uhari.”

Avuga ko ‘muri iki gihe’ ari bwo Leta isohora amafaranga menshi igura ibitabo byo kwigishirizamo abana.

Uko byatangiye…

Shumbusho avuga ko bijya gutangira, byatangiye ubwo Minisiteri y’uburezi yavugaga ko mu rwego rwo gukemura amakosa y’imyandikire agaragara mu bitabo,  igiye gushaka abantu babyandika neza kandi mu buryo budahenze Leta.

Frank Shumbusho we yatubwiye ko kuri we iriya mibare igomba kuba yaracuzwe(gutekinikwa).

Icyo cyemezo kimaze gufatwa, REB yafashe umubare runaka w’ abarimu ibakura mu kazi kabo gasanzwe ko kwigisha, ibajyana mu mwiherero  mu Karere ka Musanze.

Ni umwiherero wamaze amezi menshi ‘bagerageza kwandika ibitabo’ bizakoreshwa mu kwigisha.

Kubera ko nta bumenyi buhagije bariya barimu bari basanzwe bafite mu kwandika ibitabo (kuko ubusanzwe kwandika ibitabo ari umwuga wihariye) baje kunanirwa kubyandika nk’uko bisabwa mu buryo bwa gihanga.

Buri mwarimu witabiriye uriya mwiherero yari yandikiwe Frw 60 000 buri nshuro yaje muri kariya kazi.

Ikindi kibabaje ngo ni uko ariya mafaranga yatanzwe muri za missions zo kwandika ibyo bitabo, abarimu bagahabwa ifunguro n’ibindi bakeneraga ariko icyari kigambiriwe ntikigerweho.

Frank Shumbusho avuga ko nyuma yo kubona ko kwandika ibitabo mu buryo bwa gihanga kandi bukurikije amahame agenderwaho mu kwandika ibitabo by’abanyeshuri byanze, REB yegereye abakora mu ruganda rw’ibitabo(publishers)ibasaba uburenganzira bwo guhabwa copyrights nabo barabyemera.

Yemeza ko REB irangije kubona ubwo burenganzira, yahaye isoko ikigo kitwa PRINTEX ngo kibe ari cyo gikora kariya kazi.

Guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu wa 2020, PRINTEX yakoze kariya kazi ariko igakora biguru ntege k’uburyo muri iki gihe( mu mwaka wa 2020) hari ibigo mpuzamahanga byafashaga REB kubona ibitabo, ibyo bigo bikaba birimo USAID.

Bivuze ko ibitabo byari bihari muri uriya mwaka ndetse bigomba kuba ari nabyo bigihari ku bwinshi ari ibyatanzwe na USAID na DFAID.

Ibi rero bivuze ko ari nabo bashyiragamo amafaranga yabo bakagira n’uruhare rufatika mu bumenyi abana b’u Rwanda  bakura mu bitabo kandi akenshi nabyo byanditse mu Cyongereza.

Nta gihe kinini gishize Ikigega mpuzamahanga cy’iterambere cy’Abanyamerika, USAID, gitangiye gahunda gifatanyijemo na REB yiswe ‘Soma Umenye’.

Yari iyo gufasha abana bato kwiga gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda. Ntawamenya niba igikomeje kuko yari igezweho cyane cyane mu bihe abana bigiraga mu ngo iwabo.

Shumbusho twavuze haruguru yabwiye Taarifa ko Politiki ya RDB  mu kiswe Doing Business ivuga ko Leta itagomba kujya mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe abikorera bashobora kubikora.

Politiki ivuga ko iyo abikorera babikoze nabi, Leta ibambura iryo soko rigahabwa abandi nabo bikorera.

Ikindi kigaragara ni uko muri iki gihe(2020) impuzandengo y’umubare w’ibitabo mu Rwanda yerekana ko abana umunani basangiraga igitabo kimwe kandi nabwo ibitabo byose ntibyanditse mu masomo yose kuko ‘hari amasomo usanga afite ibitabo mbarwa’.

Abafite amashuri yigenga nabo ngo bahura n’ingorane zo kubona aho bagura ibitabo, kuko REB mu nshingano zayo ubusanzwe hatarimo gucuruza kandi n’abari basanganywe uburenganzira bwo gukora no gucuruza ibitabo bakaba barabuhaye REB.

Mu magambo arambuye rero, abagize Federasiyo nyarwanda y’abanditsi bagomba kwerekana ko Guverinoma yatangaje mu mwaka wa 2020 ko badashoboye, ahubwo babishoboye ndetse ku rwego rushimwa na bose.

Komite nyobozi y’iyi Federasiyo iyobowe na John Rusimbi, Visi Perezida wa Kabiri akaba Rurangwa Jean Marie Vianney, Visi Perezida wa Kabiri akaba Mutesi Gasana, Umunyamabanga mukuru akaba Dominique Alonga Uwera n’aho umubitsi akaba  Mudacumura Fiston.

John Rusimbi
Abagize Komite ya Federasiyo nyarwanda y’abanditsi.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version