Ruswa Iravugwa Mu Bakozi B’Akarere Ka Kicukiro

Jean Bosco Nduwamungu, Irafasha Felicien ni abakozi b’Akarere ka Kicukiro baherutse gutabwa muri yombi n’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko buhawe amakuru avuga ko ngo bari batse umuturage ruswa.

‘Bakekwaho’ kumwaka ruswa ya Miliyoni Frw 1.

Twamenye ko uwo bivugwa ko bashatse kwaka iriya ruswa ari umukozi ushinzwe amacumbi yitwa Yambi Guesthouse ariko ntiyayabaha yose ahubwo abemerera Frw 400,000 ni ukuvuga $ 400.

Iki kigo kiri muri aka gace urebye ku ikarita ya Google

Yahise abimenyesha ubugenzacyaha nabwo buza kubacunga burabafata.

- Kwmamaza -

Bafatiwe mu Mudugudu wa Indatwa, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Umwe mu bakozi bo  ku Karere ka Kicukiro utashatse ko tumutangaza amazina yatubwiye ko bariya bagabo bose bakoraga mu ishami ry’abakozi b’Akarere bashinzwe isuku n’isukura no kurengera ibidukikije.

Ikindi ni uko icyaha bakurikiranyweho bagikoze bari mu modoka ya Leta ifite pulake iyiranga Nomero GR 890C .

Bagendaga bagenzura ko inyubako z’ubucuruzi  burimo no gutanga serivisi z’amacumbi zujuje ibisabwa kandi zifite isuku ikwiye.

Abafashwe bagiye gufungirwa kuri station y’Urwego rw’Ubugenzacyaha i Gikondo.

Mu isuku n’isukura hagenzurwa iki?

Ubusanzwe buri muntu wese ufite ubucuruzi cyane cyane ubutanga serivisi z’amacumbi nka Hoteli, Motel, Guesthouses, restaurant n’izindi nk’izo, aba agomba kugira uburyo buboneye bwo kwita ku mazi akoreshwa.

Iyo abagenzuzi b’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bagiye kubigenzura, bareba niba ahatangirwa ziriya serivisi hari ibyobo by’amazi yanduye, niba afite uburyo acunga amazi y’imvura, bakareba niba abakozi bafite isuku yuzuye kandi barakorewe ibizami byo kwa muganga harimo inkingo zose cyane cyane urw’igituntu.

Bagomba kwerekana amafishi yo kwa muganga abyemeza.

Amabwiriza agenga ikorwa rw’igenzura, avuga ko abagenzuzi bagomba kuba bagizwe n’itsinda ririmo n’abakora mu nzego z’umutekano ni ukuvuga Polisi, DASSO n’Ingabo ndetse n’abandi.

Umwe mu basanzwe bakora mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali witwa Mushumba yatubwiye  ko iyo hagize abantu babiri bikora bakajya gusuzuma iby’isuku bonyine, biba ari ikimenyetso cy’uko bafite umugambi wo kwaka no kwakira ruswa.

Abakozi b’Akarere iyo barangije gusuzuma iby’isuku basanze ahantu kwa runaka, raporo bayiha Umujyi wa Kigali n’Akarere bakakagenera Kopi.

Ruswa iri mu Rwanda ‘iraringaniye’.

Mu mwaka wa 2021 ruswa yo mu Rwanda ngo yari iringaniye

Mu imurika ry’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2021, Umukozi wa Transparency International Rwanda ushinzwe ubushakashatsi witwa Rwego Kavatiri Albert yabwiye abari bitabiriye kiriya gikorwa ko imibare yaberetse ko mu mwaka wa 2021, abantu benshi babajijwe bavuze ko ruswa iri mu Rwanda ‘iringaniye.’

Ubusanzwe ngo iyo babaza abaturage babaza niba babona ruswa iri hasi, iringaniye cyangwa iri hejuru.

Kavatiri Albert yavuze ko mu mwaka wa 2020, abaturage babajijwe na Transparency International Rwanda bakemeza ko ruswa nto iri hasi bari 24.80%, abemeje ko ruswa iringaniye banganaga na 26.80% n’aho abavuze ko iri hejuru banganaga na 32.60%.

Mu mwaka wa 2021, abaturage babajijwe n’uriya muryango bakemeza ko ruswa iri hasi bangana na 13.30%, abavuze ko iringaniye bangana na 20.50% mu gihe abavuze ko iri hejuru bangana na 17.40%.

Iyi mibare yerekana ko muri uyu mwaka(2021) abantu bagize uruhare muri ruswa biyongereye bituma imibare iva ku kuba mito, igana k’ukuba iringaniye.

Ubu bushakashatsi, Transparency International Rwanda yabukoreye ku baturage 2,420 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Icyakora abenshi mu babajijwe ni abatuye mu cyaro.

N’ubwo inzego zifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’amategeko ziza mu myanya ya mbere ukurikije ibyegeranyo bisohorwa n’imiryango irimo na Transparency International Rwanda, inzego z’ibanze nazo  ntizibura mu myanya ya hafi mu kwaka ruswa.

Akenshi yakwa mu byerekeye gutanga uruhushya rwo kubaka, gushyirwa ku rutonde rw’abagezwaho gahunda nka Girinka n’ibindi biba bigenewe abaturage muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version