Ese Koko Abaturage Bahohotera Abayobozi Nk’uko Min Gatabazi Abivuga?

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa 21, Kanama, 2021 yavuze ko Umunyarwanda ari uw’igitinyiro, ko agomba kubahwa ntahohoterwe n’abayobozi.  Ku rundi ruhande ariko ngo hari n’abaturage bahohotera abayobozi.

Yagize ati: “N’ubwo tuvuga ko abayobozi bahohotera abaturage ariko twabonye ko hari n’abaturage bahohotera abayobozi…”

Yavuze ko abaturage bagombye kumvira ubuyobozi kuko ngo buba bubazaniye gahunda zibateza imbere.

Min Gatabazi Jean Marie Vianney. Yabaye Umudepite aba na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko abaturage bajya bagaragaza ikibazo cyabo mu buryo bwiza, bakumvira.

- Kwmamaza -

Icyo abaturage babivugaho…

Nyuma y’ikiganiro Minisitiri Gatabazi yahaye RBA, Taarifa yavuganye n’abaturage bavuga ko mu by’ukuri abaturage bumvira ubuyobozi.

Uwitwa Mudaheranwa yatubwiye ko ubuyobozi iyo buyoboye abaturage neza nabo babwumvira.

Ngo ikibazo giterwa n’abayobozi bahohetera abaturage babaziza ko bagize imyitwarire itabashimishije.

Ati: “ Iya abatuyobora mu nzego z’ibanze bakurikizaga inama ya Perezida Kagame yo kubaha no guha agaciro abaturage, twabaho neza nta kibazo dufitanye n’abayobozi.”

 Avuga ko abayobozi bahohotera abaturage bitwaje ko ‘ntaho bajya kubarega.’

Mukamuganga wo mu Karere ka Bugesera we avuga ko uko byagenda kose, umuturage w’u Rwanda azi neza ko abayobozi ari abo kubahwa.

Kuri Telefoni yagize ati: “ Nta kubeshye iyo urebye ukuntu abaturage twatojwe kubaha abatuyobora, ntushobora kwemeranya na Minisitiri ko umuturage yahohotera umuyobozi! Ese ubundi hari aho wari wumva ko umuturage yakubise gitifu? Ahubwo duhora twumva ngo ba gitifu bakubise abaturage, babatse ruswa n’ibindi.”

 Guhohotera abaturage byavuzwe kenshi…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’
Umurenge wa Cyuve Sebashotsi ubwo yakubitiraga umuturage mu muhanda ahagarikiwe na DASSO

Inkuru zanditswe mu myaka mike ishize zashyize bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu majwi zivuga ko bakubita abaturage.

Hashize amezi abiri Taarifa itanze ingero z’abayobozi [biganjemo ba gitifu b’imirenge] bavuzweho guhohotera abaturage muri rusange.

Ingero twatanze icyo gihe ni izagaragaye mu turere dutandatu ari two:

-Karongi

-Nyaruguru

-Huye

-Kicukiro

-Musanze

-na Bugesera

Ingero zatanzwe icyo gihe zerekanaga ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bahohotera abaturage kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe zirimo kuba hari abaturage basuzugura abayobozi,  bakananirwa kubyihanganira bagakoresha imbaraga zirimo n’izihutaza abaturage, abandi bakabiterwa n’imico mibi bakuranye.

Mu ngero nke ziheruka, twavuga mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza aho abaturage baherutse kubwira Taarifa ko hari abashumba baboneshereza, hagira ukoma agakubitwa. Ngo iyo baregeye ubuyobozi bubirenza ingohe.

Mu murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge n’aho haherutse kuvugwa inkuru y’uko hari abo mu irondo ry’umwuga bakubitiye  umuturage mu muhanda.

Mu mugudugu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi haherutse kuvugwa Umukuru w’umudugudu washyizeho bariyeri irinzwe n’abasore bafite inkoni bakumira abaturage ngo ntibajye kuvoma kuko ari ‘Guma mu Rugo.’

Hari abanyamakuru bagiye kumva ikibazo cy’abo baturage barahakubitirwa.

Mu karere ka Gisagara higeze kuvugwa umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze wakubise umwana w’imyaka 15 biza kumuviramo urupfu.

Uwo mwana yitwaga Musabyemahoro Etienne.

Bisa n’aho nta karere k’u Rwanda hatarumvikana inkuru y’umuyobozi wahohoteye umuturage mu buryo runaka!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version